Minisitiri w’ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje mu Rwanda kuganira na Minisitiri w’ingabo mu Rwanda mu rwego rwo gutsura ubufatanye, ariko abakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi bagasanga aba bayobozi baza no kuvuga ku kibazo cya FDLR.

Usibye imikoranire hagati y’ibihugu byombi, ikindi kigomba kuganirwaho hagati ya Minisitiri Aimé Ngoi Mukena na Minisitiri Kabarebe, ni ikibazo cya FDLR imaze imyaka irenga 20 ku butaka bwa RDC.

Ikibazo cya FDLR gisa n’icyananiranye, ariko abasesengura ibya politiki yo mu karere bakunze kugaragaza ko habura ubushake bwa politiki cyane cyane ku ruhande RDC mu kwambura intwaro uwo mutwe.

Amasezerano ya ICGLR yo kwambura intwaro imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo, yemeje ko hoherezwa umutwe w’ingabo zidasanzwe ziyobowe na Tanzania, ariko izo ngabo zambuye intwaro indi mitwe y’ingabo irimo M23, FDLR irasigara.

Inama ya ICGLR na SADC yabaye mu mwaka ushize wa 2014, yatanze amezi atandatu ngo FDLR ibe imaze kwamburwa intwaro, iyo tariki ntarengwa yarangiye ku ya 2 Mutarama uyu mwaka wa 2015, nta gikozwe.

Perezida Jacob Zuma wa Afurica y’Epfo yasabye ko haba indi nama ya ICGLR na SADC ngo ifate undi mwanzuro w’ikigomba gukorwa, ariko Angola yakiriye iyo nama yarabyanze ivuga ko imyanzuro yafashwe mbere ari yo igomba gushyirwa mu bikorwa.

Mu minsi yashize ingabo za Leta ya Congo, FARDC zifatanyije n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Congo, MONUSCO, mu bikorwa byo kurwanya FDLR, gusa nabyo nta cyo byatanze.

Ibiganiro by’abaminisitiri bombi bishobora gufata umwanzuro wa nyuma ku kigomba gukorerwa FDLR, dore ko Atari ubwa mbere ingabo z’u Rwanda n’iza RDC zaba zifatanyirije hamwe guhashya FDLR; kuko byigeze gukorwa mu gikorwa cyiswe ‘umoja wetu’.

Biteganiyijwe ko kuri uyu wa Kane abo baminisitiri bombi baza kuganira n’itangazamakuru.

Yanditswe kuya 24-09-2015  na Richard Dan IRAGUHA

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ingabo-wa-rdc-ari-mu-rwanda

Posté le 24/09/2015 par rwandaises.com