. IJAMBO RIGENEWE ABANYARWANDA BOSE CYANE CYANE ABATUYE IBURAYI N'INTORE ZIRI K'URUBUGA.

| Version imprimable |

 
Bavandimwe duturanye hano m'Ubufaransa,

Bavandimwe  mutuye mu bindi bihugu by'Iburayi cyane cyane abaje kudutera inkunga mu myigaragambyo yabereye hano mu Bufaransa
Ntore z'u Rwanda ziri k'urubuga rw'intore
Mbere ya byose mbaje kubifuriza kurangiza neza uyu mwaka wa 2008, no kwakira neza umwaka utaha wa 2009.
Uyu mwaka dusoza waranzwe n'ibintu binyuranye byagiye bisaba ko abanyarwanda tujya hamwe tukabishakira ibisubizo. Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bagaragaje umurava, ubushake n'ubuhanga mu byakozwe muri uyu mwaka dusoza.
Iby'ingezi umuntu ya kwishimira n'ibi bikurikira.

–      Imikoranire myiza hagati y'amashyirahamwe y'abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda akorera hano m'Ubufaransa.

Nishimiye imikoranire myiza yagaragaye hagati y'ishyirahamwe IBUKA, APPUI RWANDA n'andi mashyirahamwe y'abanyarwanda ndetse n'amashyirahamwe y'inshuti z'u Rwanda mugikorwa cyo kw'ibuka abacu bazize itsemba bwoko ku ncuro ya 14, yabereye hano i Paris muri mata 2008. Mboneyeho akanya ko gushimira abayobozi ba IBUKA France mu buryo bateguye icyo gikorwa cyo kwibuka, n'uko batahwemye kwitabira n'ibindi bikorwa  bitajyanye no kw'ibuka, byakozwe hano mu Bufaransa.

 Kwizihiza umunsi wo kwibohoza kw'abanyarwanda 04/07/2008.

Tubifashijwemwo n'Ambassade yacu m'Ububiligi, abanyarwanda batuye mu Bufaransa bashoboye gutegura no kwizihiza uwo munsi. Iki n'ikindi gikorwa umuntu ya kwishimira, anizera ko kizakomeza buri mwaka.
 Gukurikiranira hafi ifatwa n'ifungwa rya Madamu Rose KABUYE tunerekana ko ifatwa rye ribabaje u Rwanda n'abanyarwanda bose. Abavandimwe bacu batuye mu Busuwisi no mu Bubiligi ntibatinye imbeho cyangwa urugendo rurerure rwabagezaga i Paris, bamwe bigomwe imirimo yabo, abandi ikiruhuko cyabo, barigaba baraza badutera inkunga. Ndabashimiye byimazeyo.
 
–      Hari ibindi byinshi byakozwe ntarondora ngo mbirangize ; nk'ibiganiro binyuranye byagiye bitegurwa mu bice binyuranye by'ubufaransa, cyangwa ubusabane bw'abanyarwanda bwabaye ubwo hamurikagwa Biro shya ya «  Communauté Rwandaise de France » ; n'ibindi….

Sinasoza iri jambo ntashimangiye gushimira abanyarwanda batuye mu Bufaransa mbasaba kugumana umutima wo gukundana no gukunda u Rwanda rwacu, tukaguma tujya inama mubwumvikane no mubworoherane bisanzwe bituranga. Muzi neza ko ikivi ntaho turakigeza, kandi ko abanyarwanda bahanze amaso iki gihugu dutuyemo bategereje icyemezo cyanyuma cy'urukiko rw' Ubufaransa ku kibazo cy'intore yacu Rose KABUYE.
Ndangije nongera kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2009.

 

Murakoze.

Chantal MUHONGERWA

Perezida wa C.R.F