Mu rwego rw’akarere ka Nyaruguru umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku ruzi rw’akanyaru,aha hakaba haraguye abatutsi batari bake muri jenoside yabakorewe muri Mata 1994.Abarokokotse bashimiye abasirikare b’abarundi bari ku mupaka w’Akanyaru bagize uruhare mu kurokoka kwabo.
Mu rugendo rutuje rw’iminota 20 abaturage n’abayobozi mu karere ka Nyaruguru barerekeje ku ruzi rw’akanyaru aho bagiye kwibuka abatutsi bajugunywe muri uru ruzi. Uru ruzi rutemba rwaguyemo abatutsi batari bake.Mu rwego rwo kubibuka, abantu batandukanye barurambitseho indabo zahise zijyanwa n’amazi nk’uko yanajyanye inzirakarengane; ibyo tubikesha umunyamakuru wa ORINFOR wari muri uwo muhango.
Umwe mu barokokeye ku kanyaru Nyirinkindi Alexandre yashimiye abasirikare b’abarundi babimufashije mo we n’abagenzi be .
Umuyobozi w’umuryango Ibuka w’abacitse ku icumu mu karere ka Nyaruguru Karekezi Felicien,yanenze abaturage bakigaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside n’abanga kwishyura imitungo bononnye muri jenoside yakorewe abatutsi.Yanenze kandi bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside barya ruswa bagashinjura abafite uruhare muri jenoside ndetse bakandikisha ku rutonde rw’abarihirirwa na FARG abana bakomoka mu miryango yagize uruhare muri jenoside mu gihe haba hari abo babujije ubu burenganzira kandi babukwiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo Izabiriza Jeanne ,yasabye abarokotse jenoside kudaheranwa n’agahinda ararikira n’abaturage muri rusange guhagurukira ku rwanya ihungabana.Yavuze ko abarokotse jenoside ataribo bahungabana bonyine kuko ngo n’abayikoze bafite icyo kibazo.Ibi anabihuruyeho n’uhagararaiye abarokotse jenoside muri Nyaruguru wavuze ko hari abana bahungabanywa n’ibyo ababyeyi babo bakoze muri jenoside.Madame Izabiriza yasabye abanyarwanda kwishimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho,asaba buri wese kwiyumvamo iryo shema akagira n’uruhare mu kubisigasira.
Uretse aha ku Kanyaru, ibikorwa byo kwibuka byari biteganyijwe mu midugudu ahazajya hatangirwa n’ibiganiro muri iki cyumweru cy’icyunamo.Mu bindi bikorwa bizibandwaho muri iki cyumweru harimo gufata mu mugongo barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Migisha M.
http://www.igihe.com/news-15-52-3947.html
Posté par rwandanews.be