Nyuma y’impanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa gatatu y’imodoka y’isosiyete y’ubwikorezi Belvedere Lines yavaga I Kigali yerekeza I Bujumbura, Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zitabajwe mu rwego rwo kwimura abakomereyekeye muri iyo mpanuka zibakura mu bitaro bya Bujumbura bazanwa mu Rwanda.

Dr Gisanura Ngabo, umwe mu baganga ba gisirikare mu ngabo zirwanira mu kirere, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda ko abakomeretse bose barimo kuvurirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ndetse kandi ko hari icyizere ko bose bashobora gukira.

Muri batandatu bagejejwe mu Rwanda, babiri ni abagore naho abandi babiri ni abagabo. Umuvugizi w’igisirikare, Maj Jill rutaremara yatangaje ko bakurwa i Burundi bari bakomeretse bikomeye.

Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zikomeje kujya zitabarana ibakwe abari mu kaga. Ubwo habaga umutingito ukase mu Ntara y’Uburengerazuba cyangwa ubwo habaga impanuka ya bisi muri Uganda, hose ingabo zajyiye zoherezayo indege zitwara inkomere.

Hejuru ku Ifoto: Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zitabara abari bakomerekejwe n’umutingito


Foto: The New Times
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-4255.html

Posté par rwandaises.com