Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti « www.survie-paris.org/ibuka-commemoration-du-genocide.html« , ku butumire bwa Ibuka, ishyirahamwe Subiruseke ry’Abanyarwanda riba mu Bufaransa, Umuryango w’Abanyeshuri b’Abayahudi bo mu Bufaransa n’intumwa z’urubyiruko rwo mu ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage (Parti socialiste) mu Bufaransa, ku wa 7 Mata 2010 bahuriye mu mujyi wa Paris ahitwa « Ku rukuta rw’Amahoro » (Mur de la Paix) bibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Aya makuru akaba byo bikaba Laurianne Deniaud, Perezida w’urwo rubyiruko, muri uwo muhango yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, anasaba urwo rubyiruko gushyigikira ko abahakana Jenoside babihanirwa.
Laurianne Deniaud kandi yagize ati « urubyiruko rw’ishyaka riharanira imibereho y’abaturage mu Bufaransa rwitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka kubera ko ibyabyaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bitureba mu buryo butaziguye.
Mbere y’uko abantu bagera kuri Jenoside, babanza gutesha ubumuntu abo bashaka kwica, ibyo bikaba byarabaye ahakozwe Jenoside hose nko muri Arumeniya, Kamboje, mu Rwanda n’ahandi »
Yibukije ko ari ngombwa ko abanyapolitiki b’u Bufaransa batanga inkunga yabo igaragara kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo bukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa, bityo icyo gihugu ntikibe indiri y’abakoze Jenoside cyangwa ngo kibahe ubuhungiro.
Yongeyeho ko guhakana no gupfobya Jenoside ari ubundi bwicanyi, anibutsa amagambo Nelson Mandela yavuze agira ati « nta muntu uvukana urwango, ahubwo ararwigishwa. Ni kuki ahubwo abantu batatozwa gukunda abandi ? »
Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 mu Bufaransa kandi witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Kabale na Pierre Aidenbaum uyobora « Arrondissement » ya Paris n’abandi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, wari mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yagize ati « birakwiye ko habaho iyandikwa ry’amateka ya Jenoside », aniyemerera ko mu buryo ashoboye azabifashamo u Rwanda.
Umuhango wo kwibuka mu gihugu cy’u Busuwisi
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, mu gihugu cy’u Busuwisi, intumwa z’u Rwanda zihoraho muri icyo gihugu zifatanyije n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu Busuwisi bateguye umuhango wo kwibuka ubera mu mujyi wa Jeneva.
Uwo muhango witabiriwe n’abantu banyuranye barimo Abambasaderi, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) n’inshuti z’u Rwanda ziba mu Busuwisi.
Muri uwo muhango, Navanethem Pillay, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Burenganzira bwa Muntu akaba yarigeze kuba umucamanza na Perezida w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), yasabye ko hajyaho uburyo n’ingamba bihamye byo gutuma hatazongera kubaho Jenoside ukundi. Yasabye kandi ko habaho uburyo bwo kubaka umuryango nyarwanda mushya uzirana n’ivangura iryo ari ryose ari ryo ryatumye habaho Jenoside.
Vénancie Sebudandi uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga i Jeneva mu Busuwisi akaba n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ikora uko ishoboye ishyiraho ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’ihahamuka n’ihungabana biranga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kimwe no kugerageza kubabonera ibisubizo bijyanye n’imibereho yabo myiza nyuma y’ayo mahano.
Subudandi yasabye ko ibihugu byose bikwiye gukurikirana abakekwaho Jenoside babihungiyemo bagashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda cyangwa se ibihugu bibacumbikiye bikabacira imanza.
Yibukije kandi ko guhakana no gupfobya Jenoside biri mu byongera ihahamuka mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=379&article=13543
Posté par rwandaises.com