Perezida Kagame na madamu Jeanette Kagame bamaze gushyira indabo ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside (Foto-Perezidansi ya Repubulika)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 16, kuri uyu wa 07 Mata 2010 Perezida Paul Kagame yasuye urwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali aho yunamiye anashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 280.000.

Akiri ku rwibutso kandi,umukuru w’igihugu yahacanye urumuri rw’icyizere ruzaka mu gihe cy’amezi atatu ahwanye n’igihe Jenoside yamaze ikorwa.

Nyuma yaho Perezida Kagame yerekeje kuri Sitade Amahoro i Remera, aho yatangiye ubutumwa nyamukuru bwahariwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 16 abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Umukuru w’Igihugu yongeye gusaba Abanyarwanda, by’umwihariko abacitse ku icumu, ko agahinda ko kubura ababo gakwiye kubabera umusemburo n’ubushake byo kubaka ejo hazaza heza habo n’gihugu muri rusange.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku mpamvu zateye Jenoside aho yagize ati “politiki mbi n’abanyapolitiki babi bica abantu ni byo byateje Jenoside”. Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku amaraporo mpuzamahanga anyuranye ahora ashaka gutanga imibare y’abishwe inyuranye n’ukuri, aho we asanga ikibazo atari imibare ahubwo ari icyo abishwe bazize ati “baba ibihumbi magana atanu, yaba miliyoni, umubare uwo ariwo wose, bose bazize ubusa, ubwo abatanga imibare itariyo nabo nuko hari inyungu babifitemo”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko muri rusange iyo politiki mbi itari mu Rwanda gusa, ahubwo yari no mu bihugu binyuranye, ihuye n’iyo mu Rwanda bituma habaho ingaruka nkizi zituma abantu bibuka Jenoside uyu munsi. Yakomeje agira ati “nta bushobozi dufite bwo guhindura politiki mbi z’amahanga, ariko dufite ubushobozi bwo guhindura tukanubaka politiki nziza y’u Rwanda n’ubwo ibyo bitabuza ko hari abanyamahanga baza kuvangira u Rwanda, ariko ngo ibyo bikaba bidakwiye guca abantu intege.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaboneyeho asaba Abanyarwanda ko agahinda ko baterwa no kwibuka gakwiye kubaha imbaraga n’ubushake, ubushobozi bwo kwiyubaka no kwiha icyizere cy’ejo hazaza.

Perezida Kagame yaboneyeho n’umwanya wo kwiyama abirirwa bavuga ko mu Rwanda nta bwinyagamburiro bwa politiki buhari, nta burenganzira bwo kuvuga, ndetse ngo ko nta n’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ibindi. Yagize ati “Sinzi ubwisanzure bw’itangazamakuru bashaka ubwo aribwo kuko babufite kugera naho badutuka, ariko nta kibazo ibyo ntacyo bitubwiye, turabagaya gusa tukabihorera kuko nubundi bagayitse”.

Simburudari Théodore, Perezida wa Ibuka, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, yagarutse ku mvugo z’abanyapolitiki bamwe bahakana Jenoside ndetse asaba ko habaho amabwiriza agenga gusura inzibutso za Jenoside aho kugirango zisurwe n’abayihakana ndetse n’abashaka kuyipfobya.

Ikindi yagarutseho ni ihungabana rigikomeza mu barokotse Jenoside nyuma y’imyaka 16, avuga ko mu biritera harimo kuba hari abantu batarashyingura imibiri y’ababo bazize Jenoside, abacitse ku cumu bakirangwa n’imibereho mibi, bagitinya gusubira mu matongo yabo, imitungo y’impfubyi iribwa, abantu bahunga amadini yabo bahozemo, bamwe bishora mu burara no kwiyahuza ibiyobyabwenge n’ibindi. Ariko abo bose yabasabye kwigirira icyizere kuko ari umwe mu miti yo kugabanya iryo hungabana.


http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=377&article=13470

Posté par rwandaises.com