Ba Nyakubahwa Perezida Kagame (iburyo) na Madamu Michaëlle Jean mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto-Perezidansi ya Repubulika)

Kim Kamasa

URUGWIRO VILLAGE – Ubwo yakirwaga na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Village Urugwiro kuri uyu wa 21 Mata 2009, Guverineri Mukuru wa Kanada, Nyakubahwa Madamu Michaëlle Jean, mu izina ry’Abanyakanada yasabye imbabazi Abanyarwanda kubera ko igihugu cye ntacyo cyakoze igihe abatutsi basaga miliyoni bicwaga mu mwaka wa 1994. Ibyo Madamu Michaëlle Jean yabivugiye mu kiganiro we na Perezida Paul Kagame bagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro byabahuje.

Ibi byakurikiranye n’uko amaze gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Nyakubahwa Michaëlle yavuze ko kuri we abona igihugu cye, ku buryo bw’umwihariko, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange ntacyo bakoze kugira ngo bahagarike ubwicanyi bw’indengakamere bwakorerwaga abatutsi muri kiriya gihe.

Umunyamakuru w’Umunyakanada yahise abaza Guverineri niba ibyo avuga biri mu rwego rwo gusaba imbabazi, Madamu Michaëlle agira ati “ndibwira ko ari cyo bisobanura kubera ko twe nk’abanyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye hari icyo twari gukora tutakoze ku buryo n’iyo Jenoside yari kuba nibura itari kugera kuri kariya kageni”.

Guverineri Mukuru yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yo mui Kanada yemeje ko itariki ya 7 Mata buri mwaka Abanyakanada bose bazajye bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ndetse mu mwaka wa 2008 Guverinoma y’icyo gihugu yemeye ku mugaragaro ko Jenoside yabayeho kubera uburangare bw’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu muyobozi yagaragaje ko Abanyakanada bifatanyije n’Abanyarwanda mu gihe bibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 16 ndetse bakanashima ubutwari bw’abahagurukiye kuyirwanya bakanayihagarika.

Uyu mutegarugori yashimye kandi politiki ya Leta y’u Rwanda yo guha imyanya abagore mu nzego zifata ibyemezo, agaragaza ko u Rwanda rukiri urwa mbere ku isi ndetse anasaba ko byakomeza bityo.

Mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru hari ukuba abashaka impapuro z’inzira bashaka kujya muri Kanada bidakunze kuborohera mu gihe abava muri icyo gihugu baza mu Rwanda biborohera.

Kuri iki kibazo Madamu Michaëlle yavuze ko we na Perezida Kagame bakiganiriyeho kandi bagiye kugishakira umuti, dore ko ubuhahirane no gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi bidashoboka igihe ibijyanye n’ingendo bikigoranye.

Guverineri Mukuru wa Kanada yamenyesheje abanyamakuru ko ari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira ubutumire bwa Perezida Paul Kagame nyuma y’uko bahuriye mu gihugu cya Algeria umwaka ushize wa 2009.

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame kuri uyu wa 22 Mata 2010, Madamu Michaëlle arasura Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho aributange ikiganiro ku bijyanye n’uruhare rw’itangazamakuru mu kubaka demokarasi, akomereze urugendo rwe mu Karere ka Nyamagabe ahari imishinga icyo gihugu giteramo inkunga u Rwanda.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=383&article=13738

Posté par rwandanews.be