Nyuma y’aho bivugiwe na bimwe mu bitangazamakuru ko ihagarikwa rya Lt. Gen Charles Muhire na Gen. Maj. Karenzi Karake rifite aho rihuriye na Kayumba Nyamwasa cyangwa n’iterwa rya za gerenade ryagiye riba kuva mu kwezi kwa Gashyantare, ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwabibeshyuje.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, umuvugizi w’ingabo Maj Jill Rutaremara yagize ati “yaba Lt Gen Muhire cyangwa Gen Maj Karenzi, nta n’umwe wabajijwe ku byerekeye iterwa rya za gerenade cyangwa ku kugerageza gukora coup d’état (coup attempt) kuko uko kugerageza nta kwabayeho.”

Nk’uko tubikesha The New Times, umuvugizi w’ingabo yongeyeho ko ibyo abo bajenerali bombi bakurikiranyweho bizwi kandi byumvikana, ngo ntihagakwiye rero kubamo urujijo. Umuvugizi w’ingabo kandi yavuze ko kugeza ubu nta makuru n’amwe yerekana ko abo bagabo hari aho bahuriye n’iterwa rya za gerenade nk’uko byari bimeze kuri Kayumba Nyamwasa. Ngo ihagarikwa n’ifatwa ry’abo bajenerali ryari rigamije kubungabunga discipline, imyitwarire myiza n’ibindi biranga ingabo.

Maj. Rutaremara kandi yavuze ko atari ubwa mbere umujenerali afashwe cyangwa akurikiranweho ibyaha mu Rwanda, ngo ndetse byigeze no kubaho mbere cyane y’ihunga rya Kayumba Nyamwasa.

Lt Gen Muhire yahagaritswe ku munsi wo ku cyumweru tariki 18/4/2010 kubera ibyaha bikomeye bya ruswa no gukoresha ububasha afite mu buryo budakwiye, mu gihe Gen Maj Karenzi we yahagaritswe ku mpamvu z’imyitwarire mibi idahuye n’amahame agenga imyitwarire y’igisirikare cy’u Rwanda. Uwo munsi umuvugizi w’ingabo yari yatangarije BBC ko batajyanywe mu buroko ahubwo bari bakiri mu ngo zabo ariho bacungiwe.

Kayonga J.

Inkuru byerekeranye

Lt Gen Charles Muhire na Gen Maj Karenzi Karake bahagaritswe banafungishwa ijisho

http://www.igihe.com/news-7-11-4211.html

Posté par rwandaises.com