Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 22 Nzeri 2022 mu gihe hari hagisesengurwa imbwirwaruhame ya Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iya Paul Kagame w’u Rwanda mu nteko rusange ya Loni, hasohotse ifoto yabanje guteza urujijo iriho Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, hagati yabo harimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Iyi foto yaje ikurikiranye n’indi igaragaza abafasha b’abakuru b’ibihugu byombi, basuhuzanya baseka, ibintu bitari biherutse.

Icyatumye bamwe bagwa mu rujijo kuri ayo mafoto, ni uko yaje akurikiye imbwirwaruhame Tshisekedi yavugiye muri Loni kuwa Kabiri, yikoma u Rwanda nka nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu gihugu cye ndetse agasaba amahanga kugira icyo akora.

Imbwirwaruhame ye yakurikiwe n’iya Perezida Kagame kuwa Gatatu mbere gato y’uko guhura, aho yavugaga ko umukino wo gushinjanya ntacyo uzageraho, ko ahubwo icyihutirwa ari ‘Ugushaka igisubizo cya politiki no gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo haherewe mu mizi yacyo’.

Impaka zaciwe n’itangazo ry’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ryemeje ko abakuru b’ibihugu uko ari batatu bahuriye i New York ahaberaga inteko rusange ya 77 ya Loni.

Ni Perezida Macron watumiye ku meza Perezida Tshisekedi na Kagame, agamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Umwuka watangiye kuba mubi mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo umutwe wa M23 wuburaga ibitero usaba Guverinoma ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye, Congo ikawutsembera.

Itangazo ryashyizwe hanze n’u Bufaransa, rivuga ko Perezida Kagame na Tshisekedi bombi ‘bagaragaje impungenge ku bugizi bwa nabi bwubuye mu Burasirazuba bwa Congo’.

Bemeje ko hakenewe guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo irimo na FDLR no gusubira inyuma kwa M23, byose bikajyana no gukomeza inzira z’ibiganiro bya Nairobi byatangiye hagati ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubuhuza bwa Angola ifatanyije n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Macron agamije iki?

Kuva yajya ku butegetsi guhera mu 2017, Perezida Emmanuel Macron yigaragaje nk’umuntu urajwe ishinga n’amahoro n’umutekano, no gusubiranya isura y’u Bufaransa yangijwe n’imyitwarire yabwo mu bibazo isi yagiye ihura nabyo mu myaka isaga ijana ishize.

Abasesenguzi mpuzamahanga bafata Macron kuri ubu nk’umwe mu bakuru b’ibihugu bavuga rikijyana mu Burayi, nyuma yo kuva ku butegetsi kwa Angel Merkel w’u Budage wari igikomerezwa.

Perezida Kagame, Macron na Tshisekedi bahuriye i New York kuwa Gatatu ubwo habaga Inteko rusange ya 77 ya Loni

Kuba Macron ahuza u Rwanda na Congo si igitangaza kuko u Bufaransa nibwo buyoboye akanama ka Loni gashinzwe umutekano muri uku kwezi kwa Nzeri.

Bijyana n’uburyo Macron asanzwe yigaragaza nk’umuhuza mu bibazo bikomeye by’Isi, dore ko n’ikibazo cy’u Burusiya na Ukraine kimaze iminsi, yagiye akigaragaramo nk’ushaka kujya hagati y’impande zombi.

Umunyamakuru akaba n’Umusesenguzi Gatabazi Tite, yavuze ko u Bufaransa busanganywe umubano mwiza n’u Rwanda ku bwa Perezida Macron, bityo ko kumvikanisha ibihugu byombi ari ikintu cy’ingenzi.

Gatabazi kandi abishingira ku ijambo u Bufaransa bufite mu ruhando mpuzamahanga, ku buryo na Congo nubwo idasanganywe umubano wihariye n’u Bufaransa, kubwumvira bishoboka.

Ati “Tshisekedi agize amahirwe Macron yamukura mu nzira idafite aho igana arimo. Ikindi ni uko wabyanga cyangwa wabyemera, u Bufaransa ni igihugu gikomeye cyumvikana na Amerika. Ni igihugu gikomeye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi no mu miryango mpuzamahanga nka Bank’Isi, Francophonie, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI) n’amashami ya Loni.”

U Bufaransa bumaze igihe bwinubirwa muri Afurika kubera politiki ya gikoloni bwakomeje kuhakoresha by’umwihariko mu bihugu bwahoze bufitemo ijambo byo muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati.

Macron yaje afite indi sura yo kwemera amakosa igihugu cye cyakoze nk’uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje kandi ko hari ubundi buryo Afurika n’u Bufaransa byafatanya byubahanye, sosiyete z’u Bufaransa zigahabwa amahirwe yo gufasha Afurika gutera imbere.

Gatabazi Tite avuga ko u Bufaransa bwamaze kubona ko Afurika y’Iburasirazuba hari amahirwe y’iterambere mu minsi iri imbere, bityo ko kwiyegereza ibihugu byaho ari uburyo bwiza.

Ati “Aka karere niko karimo ejo hazaza. Rero u Bufaransa burifuza cyane gukuramo icyuho cy’isura yashyigikiye Jenoside, bagakora ubufatanye bugamije iterambere.”

U Bufaransa buheruka umubano mwiza na Congo ku bwa Mobutu Sese Seko. Nyuma ya Mobutu, ubutegetsi bwa Kabila mukuru n’umuhungu we Joseph Kabila bwabaye nk’ubugendera kure abanyaburayi, imbaraga nyinshi zerekezwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi.

Kuza ku butegetsi kwa Felix Tshisekedi wumva neza u Burayi dore ko imyaka myinshi y’ubuzima bwe yayimaze i Bruxelles, byongereye icyizere u Bufaransa butangira kwiyegereza Congo kurushaho.

Mu mpera za 2019 ubwo Tshisekedi yari amaze amezi 10 ku butegetsi, u Bufaransa bwiyemeje guteza imbere umubano na RDC by’umwihariko mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Umusesenguzi mu bya Politiki, Albert Rudatsimburwa we asanga icyo u Bufaransa bwakoze ari ugucubya uburakari bwa Tshisekedi i New York, ariko nta kindi kidasanzwe bagamije.

Ati “Abafaransa bifitiye ibibazo byinshi ku buryo ibya Congo atari byo bareba. Ubu ikibazo gikuru bafite kiri mu Burayi, Putin yabafungiye byose […] ikintu cyitwa Congo ntabwo kiri kuri gahunda yabo.”

Itangazo ryasohotse nyuma yo guhura kwa Kagame, Macron na Tshisekedi, ntabwo rigaragaza ko u Bufaransa bwasimbuye Angola cyangwa Kenya ku buhuza bw’ibihugu byombi, ahubwo rishyigikira ubwo buhuza rikanasaba ko ibyavugiwemo byihutishwa.

Kuri Albert Rudatsimburwa, ngo guhuzwa na Macron ntacyo byatanze by’umwihariko kuri Congo.

Ati “Nta buhuza ni ugufata amafoto nta kindi. Tshisekedi yarariraga cyane ngo hagire umwumva. Urebye neza nta kintu gishya kirimo, ni ibihe byo guhosha.”

Yakomeje agira ati “Nta kintu kiraza guhinduka kuko nta n’ikintu cyemejwe kivugwamo ngo wowe uzakora iki, u Rwanda rwemeye iki? […] None se u Rwanda rwakwemera ngo ruzahamagara Makenga kuri telefone ngo mugende, nirwo se [M23] ruyitegeka?”

Uyu musesenguzi ashimangira ko igisubizo kizava mu bikubiye mu masezerano ya Nairobi asaba Congo gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya, by’umwihariko no kubahiriza ibyo yasinye na M23 mu mwaka wa 2013 bitarashyirwa mu bikorwa.

Mu kibazo cy’umutekano muke muri Congo, u Bufaransa bwakunze kugaragaza ko bushyigikiye ibiganiro, ari nabyo Congo idakozwa cyane cyane iyo bigeze kuri M23.

Muri Kamena uyu mwaka ubwo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo cyaganirwagaho mu Kanama k’umutekano ka Loni, Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Rivière yavuze ko inzira y’amahoro ari bwo buryo bwiza.

Nicolas de Rivière yamaganye ibitero bya M23 n’ibindi bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo irimo na FDLR. https://www.youtube.com/embed/DVs-F_iExiw

Ubuhuza bwa Macron buje busanga ubwari busanzwe bwa Angola n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’ibiganiro bya Nairobi

https://igihe.com/politiki/article/twitege-iki-ku-buhuza-bwa-macron-mu-kibazo-cy-u-rwanda-na-rdc