RwandAir yahembwe nk’ikigo gihiga ibindi muri Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza, ‘Best Airline Staff in Africa’, mu bihembo mpuzamahanga bihabwa ibigo by’indege bitangwa na Skytrax.

Skytrax ni ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubujyanama mu bijyanye n’ingendo z’indege. Gikora isesengura ku bibuga by’indege no kuri sosiyete z’indege kigatanga amanota y’uko bihagaze.

Mu bihembo bya Skytrax by’uyu mwaka, RwandAir yegukanye igihembo cy’uko ifite abakozi batanga serivisi nziza. Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya iki gihembo icyegukanye.

RwandAir yahigitse izindi sosiyete icumi zo muri Afurika zagihataniraga. Abakozi bayo yaba ababa bari mu ndege n’abakorera ku bibuga by’indege, bashimiwe kubera ubwitange bagaragaza mu kwita ku bakiliya.

Iyi sosiyete kandi yegukanye igihembo cy’ifite abakozi bakora mu ndege bitwara neza muri Afurika, ‘Best Cabin Crew in Africa’ hamwe n’ikindi cya Sosiyete irangwamo isuku mu ndege muri Afurika, ‘Best Airline Cabin Cleanliness in Africa’.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko yishimiye kuba abakozi b’iyi sosiyete bashimwe na Skytrax.

Ati “Twishimiye ko abakiliya bacu bahisemo gukorana ingendo natwe kandi no gushima serivisi zacu.”

Mu zindi sosiyete zahawe ibihembo harimo Qatar Airways yegukanye ibihembo icyenda na Singapore Airlines nayo yegukanye ibihembo icyenda.

Delta Air Lines yegukanye igihembo cya sosiyete nziza yo muri Amerika ya Ruguru, mu Burayi igihembo gihabwa Turkish Airlines.

RwandAir ikorera ingendo mu byerekezo 28 mu bihugu 22 byo muri Afurika, mu Burayi no mu Burengerazuba bwo hagati na Aziya.

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahize-sosiyete-zo-muri-afurika-mu-kugira-abakozi-batanga-serivisi