Mu ruzinduko arimo muri Singapore, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali, anitabira isangira ryateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong.

Ni ibikorwa byabaye mbere yo kureba isiganwa rya 2022 Singapore Grand Prix, kuri iki Cyumweru.

Perezida Kagame ari muri Singapore guhera kuwa 30 Nzeri, ubwo byatangazwaga ko yatangiyeyo uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Rumaze kubamo ibikorwa byinshi, birimo ikiganiro muri Nanyang Technological University (NTU). Iryo somo rizwi nka The Majulah Lecture ryatangijwe mu 2017, nk’umwanya abayobozi mu nzego za leta n’abikorera bunguraniramo ibitekerezo.

Ni uruzinduko kandi rwasinyiwemo amasezerano azatuma u Rwanda rutangira kohereza abanyeshuri muri NTU iri muri kaminuza za mbere zikomeye ku isi, guhera mu mwaka utaha.

U Rwanda na Singapore bisanganywe umubano mwiza, ndetse Minisitiri w’Intebe w’Icyo gihugu, Lee Hsien Loong, aheruka mu Rwanda muri Kamena, ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM.

Ni uruzinduko rwabaye urwa mbere agiriye mu gihugu no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

U Rwanda na Singapore bifatanya mu nzego zitadukaye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, kurengera ibidukikije, imari, ikoranabuhanga, ubutabera n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Perezida Kagame yitabiriye isangira ryateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong

Perezida Kagame hamwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong

Perezida Kagame aganira n’Umuyobozi mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali

https://www.igihe.com/