Nyuma y’aho itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda rikomeje kuvugwaho cyane n’abantu batandukanye nk’itangazamakuru mpuzamahanga, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse na bamwe mu banyarwanda, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga yagize icyo abivugaho.

Umushinjacyaha Mukuru Ngoga akaba avuga ko amategeko ashyirwaho hakurikijwe ibyo gihugu gikeneye muri icyo gihe cyangwa mu gihe kizaza. Ati “ariko n’ubwo amategeko asabwa gukurikiza amahame mpuzamahanga, ntibiba bivuze ko amategeko y’ibihugu byose agomba gusa (conformity does not mean similarity).”

Bwana Ngoga yemera ko koko itegeko ry’u Rwanda rihana icyaha cya Jenoside ryagiye rivugwaho nabi n’itangazamakuru mpuzamahanga n’imiryango itagengwa na Leta, aho avuga ko barifashe nk’aho nta handi riba uretse mu Rwanda, ko kandi ryagiyeho mu rwego rwo kuniga ubwisanzure mu rubuga rwa politiki n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Itegeko ry’u Rwanda rihana icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara ryashyizweho mu mwaka w’2003. Riteganyiriza ibihano umuntu wese uzaba werekanye mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho, cyangwa mu bundi buryo ko ahakanye Jenoside cyangwa ayipfobeje, cyangwa agerageje gusobanura ishingiro (justify) ryayo.

Ngoga ati “nyamara no mu bihugu byateye imbere hari amategeko nk’ayo, yewe anamaze igihe kinini kurusha iri ryacu.”

Urugero ni nk’itegeko nimero 1891 ryo mu Bufaransa rigenga ubwisanzure bw’itangazamakuru rivuga ko “umuntu wese uhakana kimwe cyangwa bimwe mu byaha byibasiye inyoko muntu bivugwa mu ngingo ya 6 y’ibyemezo by’Urukiko Mpuzamahanga rwa Gisirikare bikubiye mu masezerano y’i London yo kuwa 8 Kanama 1945, byakozwe n’abari abambari b’imitwe y’abagizi ba nabi ivugwa mu ngingo ya 9 y’ibyo byemezo cyangwa byakozwe n’umuntu wabihamijwe n’Urukiko rwo mu Bufaransa cyangwa rwo ku rwego mpuzamahanga azahabwa ibihano bikubiye mu ngingo ya 24 y’iri tegeko.”

Aha ni ukuvuga ko uzahakana ibyakozwe n’Abanazi (nazis) n’abambari babo mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi azabihanirwa.

Icyemezo cy’inama y’Ubumwe bw’u Burayi ku byaha by’irondaruhu n’ibyo kwanga abanyamahanga (xenophobia) cyo giteganya ibihano mu bihugu byose bigize uwo muryango ku muntu uzerekana ko yishimiye, ahakanye cyangwa apfobeje ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara biteganywa n’ingingo za 6,7 n’iya 8 zigenga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Ibihano bikomeye kandi biteganywa n’amategeko yo muri Australia (The Australian National Socialism prohibition Law), mu Bubiligi (Belgian Negationism Law), no muri Israel (The Israel Denial of the Holocaust Law) ku bahakana jenoside yakorewe abayahudi mu ntambara ya Kabiri y’isi. Luxembourg yo iteganya ibihano ku bahakana itsembabwoko ry’abayahudi (Holocaust) n’andi matsembabwoko yose yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Amategeko agenga imanza z’inshinjabyaha yo muri Liechtenstein ateganya ibihano ku muntu wese uhakana, upfobya, cyangwa ushaka gusobanura ishingiro (justify) rya Jenoside cyangwa ibindi byaha byibasiye inyoko muntu hakoreshejwe amagambo, inyandiko, amashusho, ikoranabuhanga, ibimenyetso by’intoki (gestures), ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibindi.

Ngoga ati “Mu gihe muri ibyo bihugu hari amagambo atemerewe gukoreshwa, bo babyita kwamagana ihakana rya jenoside cyangwa kurwanya imvugo y’urwango, mu gihe kuri twe bavuga ko tubikoresha muri politiki.”

Umushinjacyaha Mukuru Ngoga akaba asanga ikibazo gihari ari uko abo muri ayo mahanga bafata ayo mategeko yabo nk’abuza urwango mu bantu, ariko u Rwanda rwabikora bigafatwa nabi, ati « ibi ni ugufata ibintu ukubiri (double standards/deux poids, deux mésures). »

Bwana Ngoga asoza agira ati  » nyuma y’aya mategeko yose y’i Burayi, uretse agasuzuguro basanzwe bagirira Afurika, ni iki wagaya itegeko ry’u Rwanda? »

Hejuru ku ifoto: Martin Ngoga, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda (Foto AFP)

Kayonga J

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13312