Kuri iki cyumweru tariki ya 20/12/2009, kuri Serena Hotel habareye igitaramo cyiswe ‘Gratitude night Rwanda harvest awards 2009’. Nkuko twari twarabibatangarije mu nkuru yacu y’ubushize iki gitaramo cyateguwe n’umuryango witwa “Smiling Dawn Programs” mu rwego rwo gushimira guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yo yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere igihugu cyari kivuye mu icuraburindi rya jenoside yakkorewe abatutsi muri Mata 1994, aho benshi mu banyarwanda batari bagifite ikizere cy’ejo hazaza.

Mu bitabiriye uyu muhango twababwira nka minisitiri ushinzwe urubyiruko, umukuru w’inama y’urubyiruko, Umukuru w’umuryango Rwanda Diaspora Global Network, umuyobozi wa SULFO, umuyobozi wa SFB, ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Igitaramo cyatangijwe n’ingoma ndetse n’imirishyo by’abana b’indera babaga mu muhanda (mayibobo) ubwo bashimishaga abari aho bose, haje gukurikiraho imbyino nyarwanda y’itorero Indangamuco zo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Mu ijambo ryo gutanga ikaze uhagarariye umuryango “Smiling dawn programs”, Cecile Fiona Umulisa, yatangiye ashimira abari aho bose anashima abantu bose bateye inkunga icyo gikorwa ndetse atangaza ko ari igikorwa ngarukamwaka kizajya kiba mu rwego rwo gushimira abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

image
Cecile Fiona Umulisa wateguye ibi birori

Igitaramo cyaje gukomeza ubwo hakurikiragaho kwerekana imyenda ya Kinyarwanda (cat walking) abakobwa beza cyane bambitswe n’umuhanzi mu myambarire “Muhire Patrick”.

Umuyobozi Mukuru w’inama nkuru y’urubyiruko yagize icyo abwira abari aho ashima cyane leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yo yashyizeho minisiteri y’ihariye y’urubyiruko kuko ibafasha cyane muri byinshi.

image
Minisitiri MItali yakira igikombe cya Perezida Kagame

Ibirori byakomereje mu mbyino zo mu bwoko bwa dance contemporaine zerekanywe n’itorero ryo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, nyuma haje abasore n’inkumi berekanaga imyenda (cat walking) bambitswe na “Dady de Maximo” uyu usanzwe umunyerewe cyane mu bijyanye no kwambika abantu.

image
Abari bitabiriye ibirori

Abahanzi batangaje bitwa “KIE Blind Band” bo muri KIE bakinnye udukino twinshi dutandukanye kandi turimo inyigisho. Abo bahanzi rero bakaba ari ababana n’ubumuga bwo kutabona ndetse n’ubundi bumuga aho basusurukije abantu karahava ndetse haje no kugaragara umwe muri bo wandikishaga ibirenge kubera ubumuga bw’amaboko.

image
Umwe mu babana n’ubumuga wandikisha amano kuko atagira amaboko

Umuhango nyirizina wari utegerejwe na benshi waranzwe no gutanga ibihembo bibiri, kimwe cyahawe umuhanzikazi wagaragaje ubutwari agakomeza gukunda umuco w’igihugu cye ndetse akanawukundisha abanyamahanga uwo akaba ari madamu “Cecile Kayirebwa”. Yishimiye cyane iki gihembo ndetse avuga ko bimutunguye kubona abana b’abanyarwanda bafata iya mbere mu gushima avuga ko ari umuco mwiza cyane wagakwiye gutozwa urubyiruko.

image
Cecile Kayirebwa yakira igikombe yagenewe

Hakurikiyeho gutanga ikindi gihembo cyahawe ubuyobozi bw’igihugu by’umwihariko nyakubahwa perezida wa repubulika “Paul Kagame” kikaba cyashyikirijwe minisitiri w’urubyiruko wari uhagarariye leta muri iki gikorwa akaba yasabwe kuza gishyikiriza nyakubahwa umukuru w’igihugu iki gihembo, bakaba bamubwiye ko giherekejwe n’umutima mwiza n’urukundo urubyiruko rufitiye abayobozi b’igihugu.

Ibirori byaje gukomeza ubwo Cecile Kayirebwa yaririmbiraga abari aho maze abantu barabyina karahava. Byakurikiwe n’ijambo ry’umushyitsi mukuru minisitiri Mitali.

Minisitiri w’urubyiruko “Protais Mitali” watangiye ashimira abari aho by’umwihariko “Smiling dawn programs” yo yafashe iya mbere igategura igikorwa nk’iki cyo gushima leta y’ubumwe bw’abanyarwanda abizeza inkunga ya leta ndetse anaboneraho gusaba urundi rubyiruko kwishyira hamwe bagahuza imbaraga, ibitekerezo byiza byo guteza imbere igihugu kuko ari rwo musingi w’amajyambere. Yakomeje akangurira urubyiruko gukunda igihugu cyarwo no kwitabira gahunda zose za leta arubwira ko rugomba kuba Intore zibereye U Rwanda, bajyendera ku ndangagaciro ziranga umunyarwanda.

Twababwira ko icyo gitaramo cyaje gusozwa n’imbyino nyarwanda z’itorero Indangamuco zo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ahagana mu ma saa tatu n’igice y’ijoro.

Ngabo Brave Olivier

 http://www.igihe.com/news.php?groupid=7&pg=2&news_cat_id=11&all#fn

Posté par rwandaises.com