Ku munsi w’ejo General Major Fred Ibingira yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant General anagirwa Umuyobozi Mukuru w’Inkeragutabara (Ingabo zitabazwa bibaye ngombwa), akaba asimbuye Lt Gen Charles Muhire uherutse guhagarikwa ku mirimo ye azira ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Brig Gen Jerome Ngendahimana yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya General Major anagirwa Umuyobozi Wungirie w’Inkeragutabara.

Mbere yuko azamurwa mu ntera, Ibingira yayoboraga Diviziyo ya mbere y’ingabo.

Twabibutsa ko kuri iki Cyumweru gishize tariki 18 Mata aribwo Lt Gen Charles Muhire yahagaritswe ku mirimo ye y’Umukuru w’Inkeragutabara, icyo gihe akaba yarahagarikiwe rimwe na Gen Maj Karenzi Karake, uyu we akaba aregwa kuba yaragize imyitwarire igayisha igisirikare cy’u Rwanda.

Foto: FREEUG
Ubwanditsihttp://www.igihe.com/news-7-11-4229.html

Posté par rwandaises.com