PARLIAMENT – Kuri uyu wa 03 Mata 2010, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyikirijwe indahiro z’abayobozi bashya b’Ingabo z’Igihugu barimo Minisitiri mushya w’Ingabo Jenerali James Kabarebe, Liyotona Jenerali Charles Kayonga warahiriye umwanya w’Umugaba  Mukuru w’Ingabo, Liyotona Jenerali Caeser Kayizari wagizwe umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka na Liyotona Jenerali Charles Muhire wahawe inshingano zo kuyobora Inkeragutabara(Reserve Army).

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibyo Abanyarwanda bakeneye babigereho  ari uko bafata isomo ku mateka yabo.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko nta mpamvu yo kugaruka ku nshingano z’abo bayobozi 4 mu rwego rwa gisirikari barahiye kuzuza inshingano zabo, ngo kuko basanzwe bazizi, ahubwo amenyesha abari aho ko abo bayobozi bafite uruhare runini mu buzima n’impinduramatwara mu Gihugu.

Cyakora Umukuru w’Igihugu yabibukije ko inshingano yabo yambere ari ukurinda igihugu n’Abanyarwanda ayobora, ati “Inshingano yambere buri muyobozi afite ni ukurinda igihugu n’Abanyarwanda”.

Perezida Kagame yatangarije Abanyarwanda ko abo bagabo banyuze muri byinshi bibi, bityo ngo bakwiriye kubona ko hari icyizere cyo kuzagera ku byiza bigamije kubaka igihugu.

Yibukije kandi ko ntawe ukwiriye gutakaza umwanya yumva ibihuha bidafite ishingiro ati “uwumva ibihuha akabiha agaciro ntiyari yaba Umunyarwanda” bivuze ko ataramenya neza aho u Rwanda rwifuza kuba ruri mu gihe kiri imbere.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi yibukije abayobozi bari muri uwo muhango ko bakwiriye kurwanya ibihuha mu bo bayobora aho yagize ati “iyo umuntu acuruje ibihuha abaturage uyobora bakabigura numva ko hari amakosa kuri wowe muyobozi kandi mukwiriye kuzirikana ko aho igihugu kigeze atari amahirwe gusa ahubwo ari ibikorwa”.

Indahiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyikirijwe zikubiyemo amagambo atandukanye arimo kubahiriza Itegeko Nshinga,  gukorana umurava ibyo bashinzwe, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kutazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite ndetse no kuzaharanira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu babirengaho bagahanwa n’amategeko.

Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ingabo Jenerali James Kabarebe, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, bityo asimbura Jenerali Marcel Gatsinzi wagizwe Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi, Liyotona Jenerali Charles Kayonga wari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka asimbura Jenerali James Kabarebe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, naho Liyotona Jenerali Caeser Kayizari aba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka asimbuye Liyotona Jenerali Charles Kayonga.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=380&article=13600

Posté par rwandaises.com