Ayo ni amagambo Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yavugiye kuri Sitade Amahoro uyu munsi mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Insanganyamatsiko ikaba ari:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi dufatanya guhangana n’ihungabana. »

Umuhango w’uyu munsi wabimburiwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gushyira indabo ku mva no gucana urumuri ruzamara imnsi 100, ibyo bikaba byakozwe na Perezida wa Repubulika aherekejwe na Madamu ndetse n’abandi banyacyubahiro, ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

image
Perezida Kagame na madamu bunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi (foto IGIHE.COM)

Mu masaha ya saa tanu zirenzeho nibwo umukuru w’Igihugu yari ageze muri Sitade Amahoro ngo yifatanye n’abandi gutangiza icyunamo. Uwo muhango wari witabiriwe n’Abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga. Hari kandi n’abahanzi bo mu Rwanda bazwi bishyize hamwe bakora indirimbo nziza, ndetse n’abana bakinnye umukino ushimishije aho bose batangaga ubutumwa bugira buti:”Turibuka, tuzibuka, ntituzibagirwa, ngo tubashe kubaka u Rwanda.”

Umubyeyi witwa Kamagwera Agatha wo muri Jali mu Karere ka Gasabo nawe yatanze ubuhamya aho yabwiye abari aho ko nyuma yo kurokoka, hari icyizere cyo kubaho. Yavuze ko nyuma ya Jenoside yirinze kwigunga, dore ko yari amaze no gupfusha umugabo we muri ayo mahano, ahubwo akitabira ibikorwa byinshi birimo kwiteza imbere ngo abana be batazicwa n’inzara.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dr Aissa Kirabo Kacyira yashimiye abitabiriye uwo muhango, ashimira kandi Perezida wa Repubulika ku bikorwa byiza akomeje gukorera abacitse kw’icumu, aho abatera ingabo mu bitugu abasubizamo icyizere.

Perezida wa IBUKA Simburudari Theodore mu ijambo rye, yavuze ko uburyo bwiza bwo kurwanya ihungabana ari ukurwanya impamvu ziritera. Izo mpamvu higanjemo kuba: abazize jenoside bose batarashyingurwa mu cyubahiro, hakiri imibiri myinshi mu nzibutso, abarokotse benshi batabasha gusubira aho bavukiye, inkomoko ya benshi muri bo yaraciwe, imitungo y’imfubyi za jenoside yikubiwe n’abandi, n’izindi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza nawe yasabye abantu gukomera mu bihe nk’ibi. Yibukije ko inkomoko ya jenoside Atari ukugwa kw’indege ya Habyarimana Juvenal nk’uko benshi bagenda babibeshya ko ahubwo Jenoside yateguwe kuva kera. Mu ijambo rye kandi yatanze umuti w’ihungabana ku byiciro byose by’abanyarwanda aho yavuze ko ku bacitse ku icumu bakeneye kwirekura bakavuga ibibarimo, gutegwa amatwi ndetse no kubwirwa inkuru zisa nk’izo baciyemo.

Ku bakoze jenoside, ngo bakeneye kwicuza, kwihana no gusaba imbabazi muri gacaca n’izindi gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Ku nshuti z’abazize Jenoside, bakwiriye kurwanya akarengane, ikibi cyose bakimakaza umuco w’amahoro. Naho abirirwa bateza umutekano mucye baca imigani, batera ubwoba kuri internet, bajya mu bapfumu n’abahanuzi b’ibinyoma ngo barashaka kuba ba perezida…abo ngo nibasubize amarwe mu isaho.

Umushyitsi mukuru muri ibyo birori Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo rye ryaranzwe n’icyongereza cyinshi, dore ko yasobanuye ko ashaka kubwira abo adasanzwe abwira, yavuze ko Jenoside yatewe na politiki mbi, ko Abanyarwanda bakwiriye kurwanya politiki mbi kuko iyo politiki mbi y’amahanga yivanze na politiki mbi y’igihugu haba amarorerwa nk’ayabaye mu Rwanda muri 1994.

Perezida wa Repubulika yakomeje abwira Abanyarwanda ati:”Dufatane urunana turwanye icyo byaturutseho n’icyo byaturukaho, kandi mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka. » Aha yasobanuye ko igihe kigeze ngo abantu baseke, bishime, kandi banababazwe n’ibyabaye kuko byombi birajyana. Ati  » nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda. »

Umukuru w’Igihugu yamaganye kandi abirirwa basabira Abanyarwanda uburenganzira nk’aho Abanyarwanda batazi uburenganzira bwabo. Aha yongeyeho ko umuntu uzazana urugamba Abanyarwanda biteguye kumurwanya ku buryo atakwigera yibagirwa urwo rugamba mu buzima bwe.

Asoza ijambo rye yavuze ko ibibazo by’abacitse ku icumu bizwi kandi ko ubushake bwo kubikemura bugihari, ariko ko hakiri imbogamizi y’abantu bahabwa ubushobozi bwo kubikemura ariko bakabwonona. Abo yavuze ko bazakoza kurwanywa, bityo ibintu bikazarushaho kugenda neza. Yasoje yifuriza Abaturarwanda kugira umuco wo kuba hafi no gufasha abafite ibibazo bikomoka kuri jenoside birmo ihungabana ndetse n’ibindi.

Icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu kikaba cyizasozwa tariki 13/4/2010/

Erick SHABA

http://www.igihe.com/news-7-11-3925.html

Posté par rwandaises.com