Perezida Kagame asuhuza Abadepite bagize Inteko ya EALA (Foto-Perezidansi ya Repubulika)
Nzabonimpa Amini

KIGALI – Mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 14 Mata 2010, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangizaga imirimo y’igihembwe cya gatatu cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East African Legislative Assembly : EALA) yongeye gushimangira ko ruswa itazihinganirwa, hagamijwe ko imikorere yaba myiza.

Perezida Kagame, kandi yongeye gusaba abagize iyo Nteko gufasha uwo muryango kugera ku ntego wihaye. Zimwe muri izo ntego ni ugushyiraho isoko rusange, ifaranga rimwe, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu na serivisi.

Perezida Kagame kandi yashimye uruhare Abadepite b’uwo muryango bagize rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Mu minsi 12 iyo Nteko Rusange izamara ikorera mu Rwanda, mu byo izigaho  harimo itegeko rigenga isoko rusange, gushyiraho itegeko n’amabwiriza agenga amatora mu bihugu bigize uwo muryango, isoko ry’imigabane, ishoramari, itegeko rigenga ubuhinzi, ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Abdirahin H. Abdi, Perezida wa EALA, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yavuze ko EALA itazahwema kugaragaza akababaro Abanyarwanda batewe na Jenoside kandi ko biteguye kugeza ku bandi amasomo bakuye mu Rwanda. Anashyigikiye kandi ko EAC yahinduka ikaba Afurika y’Iburasirazuba Yunze Ubumwe “United East Africa : UEA”.

Abdirahin yashimye kandi Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho gahunda yo kwibuka, ariko asaba abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bitabira kwiteza imbere, ibyo bikaba bigaragazwa ni uko Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 ba mbere ku isi bafite uruhare rudasanzwe (Influence) mu iterambere.

Abdirahin yashimye kandi uruhare Perezida Kagame yagize mu ishyirwa ry’umukono ku masezerano y’isoko rusange yashyiriweho Arusha, iyo Nteko ikaba yariyemeje ko igiye gukora ibishoboka kugira ngo amategeko n’amabwiriza ajyeho vuba kugira ngo iryo soko rusange ritangire gukora bitarenze mu mwaka wa 2010.

Abdirahin kandi yijeje Abanyarwanda ko EALA izakora ibishoboka byose ifatanya n’u Rwanda kugira ngo amatora ateganyijwe muri Kanama 2010 azagende neza.

Ku buryo bw’umwihariko Abdirahin yifurije Perezida Kagame kuzatsinda amatora aramutse yemejwe n’ishaka rye nk’umukandinda kuri uwo mwanya.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=380&article=13601

Posté par rwandanews.be