Guverinoma y’u Bufaransa irifuza kugira uruhare mu icukurwa rya gaze metane mu kiyaga cya Kivu mu Rwanda, ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi mushya w’Uu Bufaransa mu Rwanda, Laurent Contini, mu mubonano yagiranye n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Madamu Mukantabana Rose mu mpera z’icyumweru gishize, ibi bikaba bibaye mu gihe ibihugu byombi biri gusubiranya umubano wabyo.
U Bufaransa bubaye igihugu cya kane mu kugaragaza ubushake mu kugira uruhare mu icukurwa rya gaze metane ihindurwamo amashanyarazi mu kiyaga Kivu, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Israel, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda bibitangaza.
Ambasaderi Laurent Contini kandi yatangarije Madamu Mukantabana ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yifuza kugirana ubufatanye n’inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Kuva umubano w’u Bufaransa wasubirana ndetse hakabaho uruzinduko rwa Perezida Sarkozy mu Rwanda, hemejwe ko u Bufaransa bujyiye gutangiza ibikorwa bijyanye n’umuco ndetse n’uburezi hafungurwa Inzu ndangamuco y’Abafaransa ndetse n’ishuri ry’Abafaransa, byombi biherereye i Kigali, ariko kuri ubu umubano uri gufata indi ntera kuko mu minsi ishize u Bufaransa bwateye inkunga u Rwanda.
Foto: The New Times
Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-7-11-4123.html
Posté par rwandaises.com