– Muri Canada hazatorwa Miss Canada 2010. Harimo abakandida 2 bakomoka mu Rwanda

– Aje mu Rwanda avuye muri Kongo Kinshasa

Muri gahunda ye y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi icumi afite ku mugabane wa Afrika, Mme Michaelle Jean, Umuyobozi Mukuru w’Igihugu cya Canada biteganyijwe ko agera i Kigali ku mugoroba w’uyu wa kabiri taliki 20 Mata 2010, akahamara iminsi itatu.

Canada ni kimwe mu bihugu bigendera ku mahame y’ubwami. Mme Michaelle Jean ayiyobora ku nyito /titre ya « Governor Generor of Canada / Gouverneure Générale » ni we uhagarariye Umuyobozi w’Ikirenga wa Canada.

Mme JEAN afite izi nshingano kuva mu mwaka w’2005, akazarangiza manda ye mu kwezi kwa Nzeri 2010. Mu buyobozi bw’Igihugu afatanya na Ministre w’Intebe wa CANADA bwana Stephen HARPER. Mu ruzinduko rwe mu RWANDA azagirana ibiganiro na Perezida Kagame, akazasura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi aho azunamira abahashyinguwe.

Umunyacyubahiro Michaelle Jean azaganira n’urubyiruko ku nsanganyamatsiko y’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside, akazajya n’i Butare muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho azakurikirana ikiganiro ku ruhare rw’Itangazamakuru mu gushimangira demukarasi ihamye.

Governor Generor wa CANADA Mme Michaelle JEAN ari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kuva ku italiki ya 18/04/2010, aho yageze avuye muri na Senegal, ho akaba yarahamaze iminsi ine. Azava mu Rwanda ajya muri Cap Vert, ari naho azasoreza uruzinduko rwe muri Afrika.

N’ubwo ari inshuro ya gatatu Mme JEAN uyobora CANADA ageze muri Afrika, ni ubwa mbere agendereye akarere k’Ibiyaga bigari, ari nako u Rwanda ruherereyemo. Akaba atangaza ko azanywe muri aka karere no kubashimira intambwe bateye biyubakira amahoro, akanabashishikariza gukomeza batyo, ari nako baharanira Leta zigendera ku mategeko.

Muri Senegal, Uyu mudamu w’imyaka 52 ufite inkomoko i Port-au-Prince mu gihugu cya Haiti, igihugu cyatuwe n’abirabura bavanywe bucakara muri Afrika, yatinze cyane ku bimenyetso by’ibisigisigi by’ubucakara bwakozwe muri Senegal. Nk’uko amateka abigaragaza abenshi mu batuye Haiti bagiye bavanwa muri Senegal, kimwe mu bihugu bya Afrika byavanywemo abacakara benshi kurenza ahandi.

Aha muri Senegal, ubwo yagezwaga ku kirwa cya Gorée aho Abanyaburayi bari baragize icyambu gikomeye cy’Abacakara mu mwaka w’1776, amarira yamubunze mu maso, avuga ko ababajwe cyane n’uko muri Afrika hakirangwa ubucakara bwahinduye isura, ubu bukaba bugaragara mu gukoreshwa imirimo y’agahato kandi ivunanye kuri bamwe, abana bakoreshwa ibyo batemererwa n’amategeko, abagore bigurisha ngo babone amaramuko, abahabwa umushahara w’intica ntikize, n’abandi benshi bamburwa n’abakoresha babo, biti hise bagakora badahembwa.

Tubamenyeshe ko iki gihugu cya Canada cyitegura gutora Nyampinga wacyo (Miss Canada 2010), uzatorwa mu kwezi kwa gatandatu, mu bakandiada hakabamo abanyarwandakazi babiri. Umwe yitwa Divine Uwikirezi undi ni Solange Tuyishime.

NTWALI John Williams
http://www.igihe.com/news-7-11-4154.html

Posté par rwanews.be