Uguceceka n’amabwiriza adasobanutse, ishavu kubera amarorerwa yabaye muri Jenoside : uwahoze ari umujandarume w’umufaransa yatangaje impamvu atubahirije amabwiriza yahawe mu 1994 ubwo yari mu Rwanda, ibi bikaba bizashyirwa ahagaragara n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa XXI kuri uyu wa kane i Paris.

Adjudant-Chef Thierry Prungnaud yoherejwe mu Rwanda muri Kamena 1994 mu rwego rwa « Opération Turquoise », igikorwa cyakozwe n’abafaransa nyuma y’amezi atatu Jenoside yari imaze itangiye.

Nkuko tubikesha Jeune Afrique, muri icyo kinyamakuru cyo mu Bufaransa XXI, Prungnaud asobanura neza ukuntu azi neza u Rwanda kuko yari yarigeze kuhoherezwa mu 1992 mu bijyanye no gutoza abasirikare barindaga umutekano wa perezida Habyarimana Juvénal, gusa muri ubu buhamya bwe, Prungnaud nta hantu na hamwe ashinja igihugu cye, yibanda gusa ku bihe n’ubuzima yanyuzemo.

Akigera mu Rwanda mu rwego rwa « Opération Turquoise », Thierry Prungnaud yakoreye imirimo ye mu buyobozi bw’icyo gikorwa mu bijyanye no gukora ishusho y’uko ibintu byari byifashe.

Uyu mujandarume avuga ko bageze mu Rwanda ari abasirikare bacye kuburyo nta kintu kigaragara babashije kugeraho, avuga kandi ko bagera mu Rwanda, Jenoside yarimo irahosha kuburyo bakomeje bagana m’uburengerazuba bw’u Rwanda bari kumwe n’abasirikare ba guverinoma yariho.

image
Abasirikere b’abafaransa muri Opération Turquoise i Kayove
tariki 26 Kanama 1994

Tariki 27 Kanama, Prungnaud yageze ahantu mu hari amazu ageranije mu giturage asanga nta muturage n’umwe uharangwa, cyaretse umugabo yaje kubona yicaye, acecetse. Uyu ni we wabwiye uyu mujandarume, nk’uko abyivugira, ko abantu bose bo muri ako gace bari bishwe.

Umunsi wakurikiyeho, yabujijwe n’abamuyoboraga kujya mu Bisesero, ahari hakiri abacitse ku icumu batari bacye, aha niho yaje kutubahiriza amabwiriza yahawe, ajyayo.

Akigera mu Bisesero tariki 30 Kanama, yabonye imirambo myinshi impamde zose, bamwe bigaragara ko bishwe mu minsi micye yari ishize. Avuga ko yahise abimenyesha abamuyoboraga bahita bohereza abaganga.

Nkuko icyegeranyo cyakozwe n’umusirikare ukomeye w’umufaransa waganiriye na XXI kibigaragaza, abacika cumu babaruwe mu minsi itatu mbere y’uko uriya mujandarume ahagera bari bageze ku 2000, ariko tariki 30 Kanama, abasirikare b’abafaransa bahageze nyuma yo guhamagarwa, basanze abaturage bagera kuri 80 gusa ari bo bagifite akuka, ibi ni ibikomeza bitangazwa na Prungnaud.

Uyu mujandarume avuga ko mu kwezi k’Ukwakira 1994 yahamagawe muri minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa, umujenerali atavuze izina aramubwira ati : « Ibagirwa byose. Byose bishyire muri pubele ».

FOTO: JEUNE AFRIQUEhttp://www.igihe.com/news-7-11-3905.html
Kayonga J.

Posté par rwandanews.be