Abanyarwanda barasabwa kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora kuko isoko ritubutse ryabonetse mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by‘Uburasirazuba bwa Afrika (East African community). Ibi byavugiwe i Nyanza kuri uyu wa kane, aho abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka Karere basobanurirwaga inyungu u Rwanda rufite mu kwinjira muri uyu Muryango.

Iki kiganiro, cyanitabiriwe n’abayobozi b’Akarere ka Nyanza, cyatangwaga n’impuguke zaturutse muri Minisiteri y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by‘Uburasirazuba bwa Afurika.

Muri iki kiganiro hibandawaga kuri gahunda ibihugu biri muri uyu muryango bigezemo nko guhuza za gasutamo, aho ibicuruzwa bituruka muri ibi bihugu bizakurwaho amahoro, mu gihe ibivuye hanze bizashyirwaho amahoro amwe, ndetse hakavanwaho inzitizi zose mu bucuruzi.

Kugeza ubu intambwe zitari nke zikaba zimaze guterwa, harimo ubuhahirane busesuye no guhuza za gasutamo.

Nzaramba Stevenson, impuguke mu bucuruzi akaba yasobanuye ko ubu hari n’izindi ntambwe zikirimo guterwa.

Yagize ati “Ubu aho u Rwanda tugeze ni aho tugiye ku rwego rw’isoko rusange, aho Umunyarwanda azaba afite uburenganzira bwo kuba yava mu gihugu akajya mu kindi, akaba yashaka akazi, akaba yajyana serivisi akora, akaba yajya gutura yo, hakaba hasigaye inzego (étapes) ebyiri: Ibanziriza iheruka ari yo urwego tuzageraho tukagira ifaranga rimwe, hanyuma ikizaheruka ni ukugira leta imwe cyangwa icyo bita ‘Political Union.’

Nk’uko byasobanuwe, taliki ya 1 Nyakanga uyu muryango uzatangira kubahiriza amahame y’isoko rusange. Icyakora, ngo iki gikorwa kizagenda gishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro.

Muri iki kiganiro kandi, hagarutswe ku nyungu rusange Abanyarwanda bafite mu kwinjira muri uyu muryango.

Shema Bernardin, umufasha myumvire muri Minisiteri ishinzwe Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by‘Uburasirazuba bwa Afrika akaba yabigarutseho agira ati «Icya mbere ni inyungu zijyanye n’ubucuruzi. Guhuza gasutamo bizatuma abacuruzi bahahirana hagati y’ibihugu kandi ibicuruzwa biri hagati y’ibihugu bizajya bishobora kugenda nta mahoro ariho. Ibi rero bigaragaza ko iterambere rizihuta mu nzego zose, nko mu nzego z’ubuhinzi, inzego z’ubukerarugendo ; ku buryo muri rusange u Rwanda ruzihuta mu iterambere ry’ubukungu. »

Mu gusoza iki kiganiro, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gusobanurira neza abaturage umumaro wo kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afrika, ariko bakabasaba no gukora byinshi kandi byiza no gutanga serivisi nziza muri iri soko ry’Ibihugu 5, rifite abaturage bagera kuri miliyoni 126.

NTIVUGURUZWA Emmanuel

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4819.html

Postépar rwandaises.com