Kongere ya 4 y’Ishyaka Riharanira Demokarsi n’Imibereho Myiza, PSD yateranye kuri uyu wa Gatandatu kuri Rainbow Hotel ku Kicukiro yemeza Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene nk’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama.

Iyi kongere yemeje ko manda ya komite nyobozi icyuye igihe itagombera kugeza m’Ukwakira uyu mwaka, isabwa gusoza imirimo yayo.

Iyi kongere yabereye ku Kicukiro yitabirwa n’abarwanashyaka ba PSD bagera kuri 629 bakaba baturutse mu mirenge yose y’igihugu.

Mu byo iyi kongere yanasojwe igezeho, harimo gutora komite nyobozi nshya, ikaba igizwe na Biruta Vincent ku mwanya wa Perezida, Visi Perezida wa mbere yabaye Rugenera Mariko, Visi Perezida wa kabiri aba Mukakanyamugenge Jacqueline, Ntwawukuriryayo Jean Damascene ni we wongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru, naho Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe Uburinganire akaba yabaye Madamu Gahongayire Aurelie.

Mu bindi byemezo byafashwe n’iyi Kongere harimo kwemeza ingingo zahindutse mu itegeko shingiro ryo mu mwaka wa 2005. Iyi kongere yasojwe hemejwe raporo y’ibyakozwe ndetse na raporo y’umutungo muri manda y’imyaka itanu ishize.

Iri shyaka rije rikurikira Umuryango FPR Inkotanyi na Green Party mu gushyira ahagaragara uzarihagararira mu matora ya Perezida wa repubulika. N’ubwo Green Party yatangaje umukandida uzayihagararira mu matora, ntirahabwa uburenganzira bwo gukora byemewe n’amategeko.

Florent Ndutiye

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4839.html

Posté par rwandaises.com