Mu gihe hasigaye gusa amezi abiri n’igice, Abanyarwanda bakitorera Umukuru w’igihugu uzabayobora mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere, Me NTAGANDA Bernard, PS Imberakuri aratangaza ko abona aya matora agomba kwigizwayo.

Ibi yabitangarije BBC, avuga ko abona ko hakiri byinshi bibura kugira ngo amatora azakorwe mu mucyo no mu bwisanzure. Maitre NTAGANDA Bernard washinze Ishyaka PS-Imberakuri, aremeza ko inzira zose amatora ari gutegurwamo ari izo kongerera amahirwe FPR, n’aho abatavuga rumwe na yo bakaba ntaho bisanga muri aya matora ategurwa.

Kubwa Maitre NTAGANDA, hari abari gufungwa kubera ko batemera kujya mu ishyaka riri ku butegetsi, hari abatotezwa n’ababuzwa uburengazira bwabo bwo guhitamo umurongo wa Politiki ubaboneye.

« Ntibishoboka, ntibishoboka »

Uwo ni Dr KARANGWA Chrysologue ukuriye Komisiyo y’igihugu y’amatora. Mu ijwi rihakana rishimangira, aya ni amagambo ye. Yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma amatora yigizwayo, kuko ikirangaminsi cyayo cyatekerejweho neza cyiganwa ubushishozi, bityo ntawe ufite uburenganzira bwo kuba yagihindagura uko abyumva. KARANGWA kandi aravuga ko Komisiyo y’amatora itavugirwamo, itanaterwa ubwoba.

Yongeyeho ko mu bikorwa byo kwitegura no kwitabira amatora, imitwe ya Politiki yemewe n’amategeko na yo ifite inzira igomba kunyuramo zigenwa n’amategeko, ibitari ibyo ni intekerezo z’umuntu ku giti cye.

Ishyaka PS-Imberakuri riracyarimo amatsinda abiri atavuga rumwe.

Ibyo Maitre NTAGANDA Bernard avuga byose, abikora mu izina ry’ishyaka PS Imberakuri yashinze akaribera n’Umuyobozi. Ariko nyuma y’igihe kitari kirekire haje guterana Congres ivuga ko imweguje, akaba atagifite ububasha ku ishyaka. Bucyeye bw’umunsi yegujwe nibwo yatangarije abanyamakuru ko akiri Perezida w’Ishyaka, ko ari na we ufite ububasha ku mutungo n’ibindi bireba ishyaka.

Ubwo yabazwaga icyo atekereza ku bice bibiri mu ishyaka PS Imberakuri, Ministre MUSONI James ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze yatangarije imwe mu maradiyo yigenga akorera i Kigali ko mu gihe cya bugufi, bagombaga gutangaza aho Leta ihagaze, hakagaragazwa igice cyemewe n’amategeko. Kuba amezi abiri ashize hataragaragazwa (officially) mu buryo bw’amategeko uruhande rwemewe n’amategeko, bikomeje guheza benshi mu rujijo.

Izi mpande ebyiri zitavuga rumwe, zirasa n’iziboneka mu ishyaka Green Party, ariko kuba ritaremerwa n’amategeko bituma ikibazo cyabo kidafata intera nk’iya PS Imberakuri

Green Party na FDU INKINGI, na yo ni amashyaka abiri amaze igihe atangaje ko azatanga abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, nyuma ya PL na PSD ariko izuba riri kubarengana batarabasha kwiyandikisha ngo bemerwe n’amategeko agena imitwe ya Politiki mu Rwanda.

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-4747.html

Posté par rwandaises.com