Perezida wa Repubulika Paul Kagame uyu munsi yasuye abakomerekejwe n’ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, aho barwariye mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Perezida wa Repubulika mu kiganiro yagiranye n’izo nkomere yababwiye ko bakomeza kwihangana kandi abifuriza kurwara ubukira. Umwe mu barwariye muri ibyo bitaro Rwagatare Casimir yatangarije Radio Rwanda ko ashimira cyane Perezida wa Repubulika ko yigomwe imirimo myinshi afite akaza kureba uko bamerewe.

Rwagatare yavuze ko yari agiye ku kazi hanyuma ageze muri Karitsiye Mateus abona ikintu kimuguye imbere, mu gihe yabonaga ko ari grenade nibwo yahise imuturikana.

Perezida wa Repubulika kandi yasabye abaganga gukomeza kubakurikiranira hafi ngo babashe gukira vuba bazakomeze imirimo yabo.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro Dr Hategekimana Theobald yavuze ko abenshi muri bo batarembye kuko babakurikiraniye hafi, aboneraho gutangaza ko bamwe muri bo mu minsi ya vuba bazaba basezerewe bagakomeza ubuzima busanzwe.

Tubamenyeshe ko aho muri CHUK hari inkomere 10 zakomerekeye muri iryo turitswa ry’ibisasu naho abandi bakaba baroherejwe muri Faycal. Gusa umuganga ubakurikiranira hafi yatangaje ko bitaweho bihagije ku buryo nta ndembe bafite.

SHABA Erick Bill

http://www.igihea.com/news-7-11-4748.html

Posté par rwandaises.com