Perezida Paul Kagame abisabwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yemeye kuzafatanya na Minisitiri w’Intebe wa Espagne Jose Louis Rodriguez Zapatero mu kuyobora itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi (MDGs), iryo tsinda rikaba rigizwe n’abanyacyubahiro bageze kuri 20 baturuka mu bihugu 15 byo hirya no hino ku isi.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri na Ambasaderi Thomas Stelzer, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Guhuza Amategeko mu gice gishinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage mu Muryango w’Abibumbye, myuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubulika muri Village Urugwiro kuri uyu wa kabiri.

Yavuze ko inshingano z’iryo tsinda harimo gukora ubuvugizi ku bijyanye no gukangurira ibindi bihugu byo ku isi ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyaguhumbi ndetse no kubakangurira kuzitabira inama iteganyijwe kuzabera mu mu mujyi wa New York muri Nzeli uyu mwaka, yanongeyeho ko iyi nama ari yo nama ikomeye kurusha izindi Umuryango w’Abibumbye Uteganya muri uyu mwaka.

Stelzer yatangaje ko Paul Kagame na Rodriguez Zapatero batoranyijwe kuko hari ibikorwa byinshi bakoze bigamije gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi. Mu kiganiro yageneye abanyamakuru, yatangaje ko abayobozi nka Paul Kagame ari bo bakenewe aho usanga batitaye ku bintu bidafatika ngo ”igihugu kiri mu bekene, gifite ibibazo ibi n’ibi”.

Yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ari ikimenyetso kigaragara cy’uko Intego z’Ikinyagihumbi zishobora kugerwaho.

Stelzer yagize ati “U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo ku bindi bihugu, Perezida Kagame ayoboye igihugu kimaze kwereka amahanga ko iterambere rishoboka, yewe no mu bihe bikomeye. We n’u Rwanda berekanye ko bishoboka kandi ubu ni bwo butumwa dushaka ko isi yumva”.

Iryo tsinda ry’abanyacyubahiro 20 ririmo Abakuru b’ibihugu na Guverinoma babiri, uwigeze kuba Umukuru w’Igihugu umwe ndetse n’umwe mu batsindiye igihembo Nobel.

Abajijwe ukuntu Umunyamabanga Mukuru wa Loni yatoranije Perezida Kagame gufatanya na Minisitiri w’Intebe wa Espagne Jose Louis Rodriguez Zapatero mu kuyobora ririya tsinda, Stelzer yagize ati “Iyo ushaka kumenya umuntu uzabasha inshingano runaka, utekerezanya ubushishozi n’ubwitonzi ku bantu bamwe na bamwe bashobora kuzigeraho, nta bandi twabashije kubona batari aba bagabo bombi batahwemye guteza imbere Intego z’Ikinyagihumbi ndetse banafite byinshi byo kuvuga kuri iki gikorwa”.

Zimwe mu ngingo zikubiye mu Ntego z’Ikinyagihumbi zirimo kurwanya ubukene, guteza imbere uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, uburezi buciriritse kuri bose, kurwanya SIDA ndetse na Malaria, kongerera ubushobozi abari n’abategarugori, kugabanya impfu z’abana n’ibindi.

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-4780.html
Posté par rwandaises.com