Professeur Peter Erlinder wunganira ingabire victoire Umuhoza, afungiwe i Kigali kuva kuri uyu wa gatanu, nyuma y’iminsi itandatu ageze mu gihugu. Araregwa gupfobya no guhakana Jenoside.

Uyu munyamerika yageze mu Rwanda avuye mu Bubiligi, aho yari yakurikiranye inama ku butabera yahuje benshi mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Tubibutse ko u Rwanda rwari rwasabye Leta y’u Bubiligi kutemera ko iyi nama ikorerwa muri icyo gihugu, ariko u Bubligi ntibubyemere.

Professor Peter Erlinder yatawe muri yombi nyuma y’amasaha hafi abiri habaye urugendo rwakozwe na Ibuka n’abandi baturarwanda banyuranye , rusaba ko yatabwa muri yombi cyangwa akirukanwa mu gihugu.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaza, Professor Peter Erlinder ahakana Jenoside mu nyandiko ze, no mu biganiro yagiye atanga hirya no hino. Arangwa kandi kuba aho kwemera uko Jenoside yateguwe ikanakorwa, ashyira ahubwo impamvu zateye Jenoside ku bayihagaritse.

Professeur Peter Erlinder niwe Avoka mukuru ukuriye abunganira abaregwa ku Rukiko Mpuzamahanga Mapanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania.

image
Prof. Peter Erlinder

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Professor Peter Erlinder, nabajije umwe mu bagize Urugaga rw’Abunganizi mu nkiko / Barreau de Kigali (utashatse ko dutangaza amazina ye), ambwira ko u Rwanda rufite ububasha bwo guta muri yombi ukekwaho icyaha, byaba ibyaha bireba u Rwanda ho bikaba akarusho. Yongeyeho ariko ko igihe abasha kumara ku butaka bw’u Rwanda, imiburanishirizwe ye n’imifungirwe ye biterwa n’amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu guhererkanya abanyabyaha. Ariko na none icyaha u Rwanda rumuregwa kiramutse kidahanwa mu mategeko y’igihugu cye, nta kabuza u Rwanda rwamucira urubanza.

Mu kiganiro na IGIHE.COM, Umuvugizi wa Polisi Chief Supt Eric KAYIRANGA, yavuze ko u Rwanda rufite ububasha ntakumirwa bwo guta muri yombi uwari we wese wakoze icyaha kireba abanyarwanda, hatitawe ku bwenegihugu bwe, cyangwa ubundi bubasha yaba yitirirwa.

Ku kibazo cyo kuba yatawe muri yombi ari uko Ibuka ibisabye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yadutangarije ko atari ko bimeze, kuko procédures zo kumufata zari zanatangiye mbere y’urugendo rw’uyu munsi ahubwo hakaba habaye impurirane.

Mu rugendo rwakozwe, Umuyobozi wa Ibuka Bwana Simburudari yatangaje ko Peter Erliner arangwa n’urwango rukomeye, kandi akaba ahakana Jenoside akabitoza n’abandi.

image
Urugendo rwa Ibuka

Twabajije kandi Umuvugizi wa Polisi impamvu inshuro zose uyu Professeur Peter Erlinder yageze mu Rwanda atigeze afatwa bigakorwa ubu, asubiza ko aribwo ibimenyetso bimuhamya icyaha agomba gukurikiranwaho byari bikimara gukusanywa no kuboneka mu buryo bushyitse. Yongeyeho ko bitagomba kwitiranywa no kuba aje kunganira Ingabire Victoire.

Mu minsi itandatu ishize ageze mu Rwanda, uyu munyamerika Peter Erlinder yakurikiranye mu mizi iby’ibyaha bishinjwa Victore Ingabire Umuhoza ukuriye FDU Inkingi, kuko yaje azanywe no kumwunganira mu mategeko imbere y’ubutabera.

Ingabire Victore imbere y’ubushinjacyaha

Professor Peter Erlinder ni umunyamategeko w’umwuga mu gihe cy’imyaka isaga 30. Yigisha amategeko (constitutional criminal law and international humanitarian law) muri Kaminuza zinyuranye za Amerika, akaba m’Umuyobozi wa “The International Humanitarian Law Institute” i Minessota muri USA. Uretse kuba akuriye ishyirahamwe ry’Abavoka bose bakorera Arusha (ICTR – ADAD), Peter Erlinder yahoze ari Perezida wa “National Lawyers Guild” i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

NTWALI John Williams

image

Ingabire Victore imbere y’ubushinjacyaha

Professor Peter Erlinder ni umunyamategeko w’umwuga mu gihe cy’imyaka isaga 30. Yigisha amategeko (constitutional criminal law and international humanitarian law) muri Kaminuza zinyuranye za Amerika, akaba m’Umuyobozi wa “The International Humanitarian Law Institute” i Minessota muri USA. Uretse kuba akuriye ishyirahamwe ry’Abavoka bose bakorera Arusha (ICTR – ADAD), Peter Erlinder yahoze ari Perezida wa “National Lawyers Guild” i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-4974.html

posted by rwandaises.com