« PSD ntibogamiye
kuri Leta, nta n’ubwo ibogamiye ku batavuga rumwe na Leta, ahubwo ifite umurongo wayo bwite igenderaho. »

Aya ni amagambo ya Vincent Biruta, nyuma yo gutanga Kandidatire ye mu ishyaka nk’umwe mu bazahatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu. Biteganijwe ko abakandida bose batanze kandidatire zabo kuwa gatatu w’iki cyumweru, bazatorwamo umwe uzahagararira Ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuya 9 Kanama uyu mwaka. Iki gikorwa kikazaba kuwa gatandatu ubwo hazaba habaye kongere ya PSD yo ku rwego rw’igihugu.

Mu kiganiro na BBC, Dr Vincent Biruta uyoboye ishyaka PSD, akaba ari nawe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, yatangaje ko PSD ntaho ihagaze mu kuba yakwitwa ko ibogamiye ishyaka riri ku butegetsi, nta n’ubwo bari ku ruhande rw’abavuga ko barwanya Leta cyangwa se abatavuga rumwe nayo. PSD nk’umutwe wa Politiki ifite umurongo igenderaho, washyizweho bwa mbere mu mwaka w’1991. Bityo rero, bafite ubwigenge mu bitekerezo n’uburyo babona Politiki y’igihugu.

Kuba ariko badafite aho babogamiye, Dr Vincent BIRUTA yavuze ko bidakuraho kugira ibitekerezo basangira n’abandi, mu gihe byaba bifitanye isano n’umurongo w’imiyoborere y’igihugu mu mboni ya PSD nk’ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.

Yongeyeho ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza mu matora ari imbere, kuko iyo icyizere kitahaba ntibari kwirirwa biyamamaza nk’ishyaka ku giti cyaryo, nta n’ubwo bari kwirirwa bajya mu matora. Vincent BIRUTA avuga ko batareba gusa aya matora yo mu kwa munani, ahubwo banareba n’ahazaza h’igihugu mu bihe biri imbere. Ariko yanongeyeho ko intego yabo ari ukugira amajwi ya mbere azabashisha umukandida wabo kuyobora igihugu.

Ishyaka PSD ni rimwe mu yatangaje ko azatanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Andi mashyaka azatanga abakandida ni FPR, PL, na Green Party yamaze kumugena n’ubwo itaremerwa nk’umutwe wa Politiki ukorera mu Rwanda.

Naho ku ruhande rwa FPR, bamaze kwemeza mu cyumweru gishize ko Paul KAGAME urangije Manda ye ya mbere nka Perezida wa Repubulika, ari we bafitiye icyizere cyo gukomeza imigambi y’iterambere afitiye abanyarwanda.

NTWALI John Williams

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4794.html

Posté par rwandaises.com