LONI irasaba Kagame kuyifasha mu iterambere
Ahishakiye J. d’Amour

Umuryango w’Abibumbye LONI watoreye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuyobora itsinda ryihariye ry’impuguke 20 zihamagariwe gusesengura ikibazo gikomeye cyo kugera ku ntego z’iterambere z’ikinyagihumbi LONI yihaye kuba yagezeho mu mwaka wa 2015.Ambasaderi Thomas Stelzer ufasha ku buryo bwa hafi umunyamabanga mukuru wa LONI yatangaje ko guhitamo Perezida Kagame ari uko mu myaka micye ayoboye u Rwanda yagaragaje ko iterambere rishoboka, ateza  intambwe ikomeye u Rwanda, bityo LONI ikaba imusaba kuyifasha gusesengura igikwiye ngo iterambere ryihuse ribonerwe imbarutso mu bihugu byose by’isi.

Ibi Ambasaderi Thomas Stelzer yabitangarije Imvaho Nshya I Kigali ubwo yari amaze kubonana na Perezida Kagame amusaba kwemera izo nshingano LONI imusaba. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yemeye izo nshingano, akaba azafatanya na Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Esipanye mu kuyobora iryo tsinda rizaba rigizwe n’inzobere 20 zizatoranywa mu isi yose ngo zitegure imigambi ikwiye kugenderwaho ngo intego z’ikinyagihumbi zigerweho kandi bakore ubuvugizi bukwiye.

Mu mwaka wa 2000, Umuryango w’Abibumbye washyizeho intego ziswe iz’ikinyagihumbi zikwiye kuba zagezweho mu mwaka wa 2015. Izi ntego ziteganya kugabanyamo kabiri abakene mu isi n’abicwa n’inzara, gusakaza serivisi z’ubuzima, amazi meza n’amashuri ku batuye isi bose, guteza imbere ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu nzego zifata ibyemezo, n’ibindi byinshi bigamije kuzahura imibereho myiza y’abatuye isi, bityo  ubukene n’ubutindi bibazahaza mu mibereho yabo ya buri munsi bikagabanuka.

Nyuma y’imyaka 10 izo ntego z’ikinyagihumbi zishyizweho, LONI irashaka kureba aho urugendo rugeze n’igikwiye gukorwa ngo intambwe isigaye ibe yagezweho mu myaka 5 isigaye. Aka niko kazi LONI yahaye inzobere z’inararibonye mu migambi y’iterambere no guharanira imibereho myiza. LONI yasabye kandi Perezida Kagame gufatanya na Minisitiri w’intebe wa Esipanye, bwana Jose’ Luis Rodriguez Zapatero bakayobora iryo tsinda, bakanahwitura abayobozi b’ibihugu byose by’isi ngo bongere imbaraga mu bikorwa bigamije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi mu mwaka wa 2015.

Ambasaderi Thomas Stelzer yavuze ko Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Ban Ki-moon yahisemo Perezida Kagame, kuko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu nzego nyinshi, by’umwihariko kubera ko u Rwanda rugeze ku ntera nziza iganisha kuri izo ntego z’ikinyagihumbi.
Hateganijwe inama ku rwego mpuzamahanga mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka igamije kunonosora iby’intego z’ikinyagihumbi n’ingamba zo kuzigeraho.

Iri tsinda ribikurikirana by’umwihariko, rigizwe n’abantu b’inararibonye 20 bakomoka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Mozambike, Kenya, Nijeriya, Bangaladeshi, Katari, Koreya, Danimariki, Ubufaransa, Suwedi, Shili, Megizike na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Aba bakazaba bayobowe na Perezida w’u Rwanda na Minisitiri w’Intebe wa Esipanye.

 

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=33&cat=3&storyid=981

Posté par rwandaises.com