Mu gihe gito gusa kibanziriza amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi, Leta y’iki gihugu yirukanye ku butaka bwayo umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch – HRW).
Uwirukanywe ku butaka bw’U Burundi ni Neela Ghoshal, uregwa kuba avuga nabi Leta, kandi bikaba birimo insubiracyaha. Iyi mpurirane niyo yatumye Leta y’U Burundi yiyemeza kumwambura uburenganzira yari yaramuhaye bwo gukorera mu Burundi, akaba agomba kuva muri icyo gihugu bitarenze taliki ya 05 Kamena 2010.
Nk’uko tubikesha AFP, mu rwandiko rwasinywe na Minisitiri Augustin Nsanze ushinzwe ubuhahirane n’ububanyi n’amahanga mu Burundi yagize ati “Kubera ko atari ubwa mbere ugaragaza guhangana no kudaha agaciro gakwiye inzego za Leta, bibaye ngombwa ko tukwambura uburenganzira wari warahawe bwo gukorera mu Burundi”. Uru rwandiko rukomeza rumusaba guhagarika imirimo ye yose aho mu Burundi kuva umunsi rwandikiweho (18/05/2010), kandi akazaba yavuye mu gihugu bitarenze iya 05/06/2010.
Mu nyandiko (rapports), Neela Ghoshal yagiye agaragaza uburyo Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rishaka kubugumaho rinyuze mu nzira zose zishoboka, akaba yaranagaragazaga amakosa amwe n’amwe akorwa n’abagomba kubungabunga umutekano, ariko Leta ntigire icyo ibivugaho.
Ibyo yari aherutse gutangaza vuba aha byo birafatwa nko kutemera impinduka zabayeho, kuko yibandaga ku byakozwe mu kwezi kwa mbere, ibya nyuma y’aho ntabyiteho.
Uyu mukozi wa Human Rights Watch yirukanywe mu Burundi nyuma y’igihe gito hari undi wangiwe gukorera mu Rwanda, ariko uyu we Carina Tertsakian ntiyazize ibyo yaba yarakoze cyangwa se yateganyaga kuzakora, ahubwo yangiwe gukorera mu Rwanda kubera ko inyandiko zimusabira gukomeza gukorera mu gihugu zarimo amakosa atemewe, kandi akaba yarazisinyiye ubwe.
NTWALI John Williams
http://www.igihe.com/news-7-26-4805.html
Posté par rwandaises.com