Muri gahunda yayo yo guteza imbere uburezi n’uburere bw’umwana w’Umunyarwanda, kuri uyu wa gatandatu muri Serena Hotel Imbuto Foundation yakoze ikiganiro yise ’Ihuriro ry’ababyeyi n’ingimbi’ gifite intego yo guhuza ingimbi n’abangavu ndetse n’ababyeyi mu rwego rwo kubashishikariza gushaka umwanya wo kuganira.

Icyo kiganiro cyatumiwemo abana 150 n’ababyeyi 150 aho bunguranaga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Atangiza ibiganiro, Jeanette Kagame Umufasha wa Perezida wa Repubulika akaba n’umuyobozi wa Imbuto Foundation, yavuze ko abangavu n’ingimbi bakenera kuganira bisesuye n’ababyeyi babo. Yagarutse kandi ku mpamvu zituma ababyeyi bataganira n’ingimbi ndetse n’abangavu, muri zo hakaba harimo imyumvire idahuye ndetse no kubura umwanya.

Yakomeje avuga ko biterwa kandi n’uko umwana aba ashaka gukora ibyo yishakiye, umubyeyi nawe atabishaka bityo hagakunda kubamo gutinyana hagati yabo.

Jeanette Kagame kandi yabwiye ababyeyi ko bagomba kwiga gutega amatwi abana n’abana nabo bakiga gutega amatwi ababyeyi. Yibukije abana ko bafite inyungu nyinshi mu gutega amatwi ababyeyi kuko n’ubwo ingorane ziza zikababaza ababyeyi, ingaruka zose ziba kuri ba nyir’ubwite aribo bana.

Umufasha wa Perezida kandi yagiriye inama ababyeyi ko badakwiriye kujya basekana ngo kanaka arera nabi ahubwo ababwira ko bakwiriye kujya bagirana inama. Ati: “Nta kibi nko kuba uwa nyuma mu kumenya ibibi umwana wawe ari gucamo”. Aha yavuze ko ababyeyi bakwiriye gukurikirana umunsi ku wundi ubuzima bw’abana babo.

Asoza ijambo rye, yifurije ababyeyi, abangavu ndetse n’ingimbi gutanga ibitekerezo muri iki kiganiro, abasaba guhuza n’insanganyamatsiko y’iki kiganiro igira iti :’Twisame tube Inshozamihigo’.

image

Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rw’ingeri nyinshi

Foto: IGIHE.
COM
SHABA Erick Bill
http://www.igihe.com/news-7-11-5486.html
Posté par rwandaises.com