Igice kinini cy’Abanyarwanda baba mu mahanga barishimira cyane umuziki nyarwanda kuko babona warateye imbere. Ibi bakaba babihera ku ndirimbo ziririmbwa na bamwe mu bahanzi nka Meddy, The Ben, Miss Shanel, Miss Jojo, K8, Kitoko, Masamba n’abandi.

Ibi bikaba ari ikintu cyiza kuri bo iyo mubashije kuganira , aho buri wese aba atangaza ko urwego umuziki nyarwanda umaze kugeraho rushimishije cyane kandi ibi biha isura nziza cyane u Rwanda. Ibi rero akaba ari ikintu buri mucuranzi yagakwiye kwishimira kuko ibihangano bye biba bikurikiranwa na buri we se ku isi.

Ariko nanaone hari abatabyishimira na gato, abo bakaba bavuga ko hari byinshi abahanzi ba kera barusha ab’ubu. Bavuga ko abahanzi b’ubu basa nk’abatandukiriye cyane ku muco, aho iyo wumvise indirimbo zabo usanga hari byinshi baba baririmba bitajyanye n’umuco nyarwanda. Kuri bo bakaba bumva hakomezwa umuco mwiza wari watangiwe n’abahanzi wo kujya batanga inama zubaka mu ndirimbo zabo, aho kugenda ngo bavuze umuziki gusa birangire. Ibi bikaba bikunze kuvugwa n’abagiye bumva indirimbo z’Impala , Kayirebwa hamwe n’abandi bahanzi ba kera aho bo bagerageza gusiga ubutumwa mu bihangano byabo.

Ikindi bashingiraho ni uko hari abahanzi babasha gufata inanga z’abandi maze bakazishyira mu ndirimbo zabo , ibi bikaba atari byiza na gato kuko iyo umuntu yumvishe wakoresheje ingoma itari iyawe buri wese abasha kumva ko nta gikorwa cyawe kirimo, uba wibye iby’abandi. Aha bakaba basaba abahanzi nyarwanda kwirinda iki kintu.

Bose barahuriza ku kintu kimwe cy’uko abahanzi nyarwanda bakomereza aho bageze; gusa ntibatatire umuco nyarwanda mu bihangano byabo kandi bakaba babasaba kujya bakora ibihangano byiza bisiga ubutumwa bwubaka.

Joe – India & Uwimana Alain – USA
http://www.igihe.com/news-10-20-5565.html
Posté par rwandaises.com