Inama ishinzwe ubucuruzi mu muryango wa Commonwealth (Commonwealth Business Council) yahaye u Rwanda igihembo cyitwa ‘Africa Business Award’ kubera guteza imbere ishoramari. Icyo gihembo kikaba cyarashyikirijwe minisitiri w’uburezi Dr Charles Murigande kuri uyu wa kabiri, mu nama ya Africa Business Forum yabereye mu mujyi wa London.

Nk’uko tubikesha The New Times, Dr Murigande akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yagize ati “ iki gihembo gihabwa igihugu cyateye imbere bigaragara mu korohereza ishoramari, ubucuruzi n’ubuhahirane. Cyagenewe u Rwanda rero mu rwego rwo gushyigikira intambwe rwateye mu kubaka ejo hazaza heza, mu mavugurura rwakoze hagamijwe korohereza abashoramari.”

Iki gihembo kije kandi nyuma y’aho Banki y’Isi ishyiriye u Rwanda ku mwanya wa mbere kw’isi mu gushyiraho impinduka n’ivugurura hagamijwe gushyiraho ubwisanzure n’umwuka mwiza w’ishoramari no kuriteza imbere.

Muri rusange, hagiyeho amategeko mashya agamije gufasha abashaka gushora imari mu Rwanda, harimo n’irigabanya igihe cyo gutangiza igikorwa cy’ubucuruzi, aho cyavuye ku minsi 14 kikagera ku minsi 9, kuba amakompanyi ashobora kwiyandikisha hakoreshejwe internet aho kujya ku biro bya RDB n’ibindi. Havuguruwe kandi amategeko menshi nk’ itegeko rigenga umurimo, irigenga amakompanyi y’ubucuruzi, iryo kwandikisha imitungo yimukanwa n’itimukanwa n’ayandi.

MIGISHA M

http://www.igihe.com/news-5-7-5569.html
Posté par rwandaises.com

facebook