Kuri uyu wa kane tariki 24/6/2010 nibwo abanyarwanda bose bifuza guhatana mu matora ya perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka bazatangira gutanga za kandidatire zabo, nk’uko byatangajwe na Prof. Chrysologue Karangwa, perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu kiganiro n’abanyamakuru ku migendekere y’imyiteguro y’amatora.

Yagize ati “ nk’uko itegeko rigenga amatora ribigena, abantu bose bashaka kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika bagomba gutanga kandidatire zabo nibura iminsi 35 mbere y’itariki y’itora. Ubwo rero kuva tariki 24 z’uku kugeza tariki 2 Nyakanga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izaba yakira za kandidatire.”

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko hari ibisabwa ushaka kuba umukandida ku mwanya wa perezida wa repubulika, harimo kuba ari umunyarwanda no kuba nta bundi bwenegihugu afite. Agomba kuba afite inkomoko mu Rwanda, cyangwa umwe mu babyeyi be ari umunyarwanda. Umukandida kandi agomba kuba ari inyangamugayo mu gihugu no hanze yacyo. Agomba kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko kandi afite uburenganzira bwose mu gihugu. Asabwa kuba yarasinyiwe n’abantu 600 bashyigikiye kandidatire ye, harimo abatari munsi ya 12 bagomba guturuka muri buri karere, kandi bakaba bari mu biyandikishije kuri lisiti y’itora.

Umukandida kandi asabwa kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo cy’amezi 6 cyangwa kirenzeho.

Prof Karangwa kandi yatangaje ko abiyandikishije kuri lisiti y’itora igomba gutangazwa iminsi 30 mbere y’itariki y’itora, ngo ariko ikigaragara kuri ubu ni uko hiyandikishije abagera kuri 5.497.511 ku baturage 10.111.998, ni ukuvuga 54% by’abaturage b’u Rwanda. Lisiti ntakuka ikaba izashyirwa ahagaragara nibura iminsi 15 mbere y’itariki y’itora.

Abanyarwanda bagera ku 20 000 baba hanze nibo bitezweho kuzitabira ayo matora.

Ku by’uko bamwe mu banyapolitiki nka Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire basabye ko itariki y’itora yakwigizwayo, Prof Karangwa yavuze ko bafite uburenganzira bwo gukuramo akabo karenge niba babona imyiteguro iri kubasiga. Ngo amatora amaze igihe kinini ategurwa, ngo kandi abanyarwanda ntibigeze basaba ko yasubizwa inyuma. Yongeyeho ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itagendera ku nyungu z’umutwe wa politiki uwo ariwo wose, ngo ahubwo harebwa niba abayirimo bujuje ibisabwa ngo bayibemo.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-5563.html

Posté par rwandaises.com