Louise Mushikiwabo ubwo yasuhuzaga Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron amaze gutorerwa kuyobora OIF

Kuri uyu wa Kane taliki 03, Mutarama, 2019 nibwo Louise Mushikiwabo yatangiye imirimo ye ku mugaragaro nk’umunyamabanga mukuru  w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa.

Agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya Canada Michaëlle Jean wasoje manda ye ya mbere y’imyaka ine (4) nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu gihe cy’imyaka ine.

Uyu Michaëlle Jean yasaga n’uwaterewe ikizere bitewe n’uko yashinjwaga gusesagura umutungo w’umuryango wa OIF, ndetse akaba atari ashyigikiwe cyane kuko yaba ari Canada n’Intara ya Québec byari byiyunze ku bindi bihugu bya Africa n’Ubufaransa bishyigikiye umukandida wa Africa.

Mme Louise Mushikiwabo yari amaze hafi imyaka 10 ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Amatora yo kumwemeza yabaye mu mpera z’umwaka ushize abera muri Armenie mu mugi wa Erevan.

Louise Mushikiwabo abaye uwa kane uyoboye uyu muryango.

Uyu muryango wayobowe n’umunya Misiri Boutros Boutros Ghali (1997-2002), umunya Senegal Abdou Diouf (2002-2014) n’umunya Canada Michaëlle Jean (2014-2018).

Mushikiwabo asuhuza bamwe mubo bazakorana

Hasezeye kuri mugenzi we ucyuye igihe Michelle Jean

UMUSEKE.RW Yashyizweho na Jean Pierre Nizeyimana

https://umuseke.rw/l-mushikiwabo-yatangiye-imirimo-mishya..

Posté le 03/01/2019 par rwandaises.com