Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda ari igihugu gikomeye kandi gifite umutekano uhamye nubwo hari ibihugu by’abaturanyi bifasha imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanya aho yatanze urugero kuri FDLR na RNC.

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda rifungura umwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho mu mwaka ushize ndetse n’ibindi biri imbere ariko ko hari n’akazi kagomba gukorwa kugira ngo ibyifuzwa bigerweho.

Yavuze ko mu mwaka wa 2018 u Rwanda rwatanze umusanzu mu gusigasira ubumwe bwa Afurika ndetse n’ubukungu bwarwo bwakomeje gutera imbere umunsi ku wundi.

Yagarutse kandi ku myitwarire y’abanyarwanda bahesheje ishema igihugu mu ngeri zose atanga urugero ku bakinnyi b’umukino w’amagare besheje imihigo mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “No mu bindi nk’imikino, abanyarwanda berekanye ubushobozi bitwara neza ku rwego mpuzamahanhga cyane cyane mu gusiganwa ku magare […] igihugu cyacu kirakomeye kandi gifite umutekano uhamye ni nako bizahora.”

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibihugu bya Afurika umeze neza ariko ko hakiri ibibazo ruterwa na bimwe mu bihugu by’ibituranyi bishaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Ati “Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nka FDLR, RNC n’abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”

“Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi aho ibimenyetso dufite nabo bagomba kuba bafite byerekana ko bafatanya ku mugaragaro nubwo babihakana mu ruhame. Iki kibazo turakomeza kukiganira n’abaturanyi bacu mu rwego rw’imikoranire n’imibanire myiza y’ibihugu bya Afurika.”

Umukuru w’Igihugu yasabye abanyarwanda gukomeza gukora imirimo yabo ntibarangare ahubwo bakubakira ku byiza n’uburumbuke byabonetse mu 2018 kandi bakita ku bafite intege nke bakeneye ubufasha.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2019, abasaba kwizihirwa bitarenze urugero barinda ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo.

Mu mpanuro umukuru w’igihugu yahaye Abanyarwanda mu mwaka ushize yari yabasabye gukomeza kubaka ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho kuko abagamije gusenya ‘bahoraho’.

Ni mu gihe ubwo yinjizaga abanyarwanda mu mwaka wa 2017 yari yavuze ko bakwiye gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. Icyo gihe yavuze ko bisaba gushyiraho gahunda ziteza imbere buri wese.

Naho mu risoza umwaka wa 2015 ryinjira mu 2016, yari yasubije icyifuzo cy’Abanyarwanda basaga miliyoni enye bari banditse amabaruwa bamusaba ko yakongera akiyamamariza kuyobora u Rwanda.

 

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwizihirwa ariko bitarenze urugero

 

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bari bitabiriye umugoroba wo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu 2018 muri Kigali Convention Centre watangiwemo impanuro z’umwaka mushya na Perezida Kagame

 

Ibyishimo byari byose ku bayobozi bakuru b’igihugu bahuriye muri KCC mu gusoza umwaka wa 2018 no gutangira uwa 2019

 

Abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi bakuru b’igihugu bahuriye mu mugoroba w’ubusabane wo gusoza umwaka wa 2018 no gutangira uwa 2019
Yanditswe na Philbert Girinema
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yinjije-abanyarwanda-mu-2019-agaruka-ku-baturanyi-bafasha-fdlr?fbclid=IwAR279LlykOEbp8t5ozrq3mgGVkQcUezOh4o57e4siLBgKe2_krqvnYI2ENE
Posté le 01/01/2019 par rwandaises.com