Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ministiri Mushikiwabo Louise ufite Ububanyi n’Amahanga mu nshingano ze, yagarutse kandi atinda ku kibazo cy’iraswa rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa n’imibanire ye na Leta y’u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko Leta y’u Rwanda atari Leta irebera aho abaturage bayo bababara ngo ibyishimire, kuko Leta zitifuriza abanyarwanda ibyiza zarangiye. Kubw’iyo mpamvu, Leta y’u Rwanda yoherereje Umuryango wa Lt Gen Kayumba Faustin Nyamwasa ubutumwa bwo kuwukomeza « comfort message » mu bihe bikomeye by’iraswa rya Kayumba.
Ariko n’ubwo bimeze bityo, Leta y’u Rwanda ntiyishimiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Kayumba bashaka kwegeka ubwicanyi bwari bugiye kumukorerwa ku Bayobozi b’igihugu. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yabitsindagiye avuga ko ibyo ari amagambo adafatika « speculations » kandi adafite gihamya.
Ku kibazo cyo kuba ataratabawe uko bikwiye mu gihe yaburaga umubyeyi we, Mushikiwabo yagize ati « Kayumba arabeshya, nitwe dufite aba ambasaderi mu nshingano zacu, twaramutabaye twoherezayo udugarariye, tunakora ibindi bikorerwa uwabuze umuntu. » Minisitiri Louise yagize n’icyo avuga ku ifungiranwa mu nzu rya Madamu Rosette Nyamwasa n’abana be mu Buhinde, uburyo batswe Passeports diplomatiques, n’uburyo banze kwishyurirwa inzu yo kubamo mu Buhinde. Ibisobanuro birambuye turabibagezaho mu kanya.
Muri iki kiganiro cyayobowe na Minisitiri Louise Mushikiwabao, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, yunganirwaga na NGOGA Martin, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.
Foto: IZUBA
NTWALI John Williams
http://igihe.com/news-7-11-5578.html
Posté par rwandaises.com