Mu kiganiro n’abanyamakuru, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Martin Ngoga yagarutse cyane ku ifungwa ry’agateganyo rya Madamu Umuhoza Victoire Ingabire. Yavuze ko kuba atagezwa imbere y’urukiko ngo aburanishwe biterwa n’amahanga adaha u Rwanda amakuru n’ibimenyetso rukeneye.

Iki ni igisubizo cyahawe abanyamakuru, ubwo babazaga impamvu Ingabire Victoire atagezwa imbere y’ubucamanza ngo aburanishwe nk’uko yabisabye, bigasa nk’aho ibimenyetso bimushinja ibyo aregwa byaba bidahari mu buryo buhagije bwo kumuhamya icyaha.

Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yavuze ko ibimenyetso bihari kandi byinshi, bigaragaza uko yagiye akorana na FDLR, akayitera inkunga, akanayisaba kurushaho guhungabanya umutekano « To have more harm ».

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Martin Ngoga, yavuze ko hari ibimenyetso mu mpapuro zigaragaza ibyo yakoraga, hari n’abantu bakoranye nawe muri ibyo bikorwa by’iterabwoba bya FDLR, kandi bamwe muri bo batawe muri yombi na Leta y’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, bandikiye ibihugu bitandatu ngo bitange amakuru akenewe kugira ngo urubanza rukomeze, ariko ntabwo byose birasubiza. Ibyo bihugu ni Ubuholandi, Ubusuwisi, Ububiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Byasobanuwe ko bimwe muri ibi bihugu byatanze amakuru akenewe, ariko kuba hari ibitarayatanga, nibyo byakagombye kubazwa impamvu Ingabire ataburanishwa, aho kuyibaza Leta y’u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru yabajijwe niba bitagamije kumubuza kwiyamamamariza kuyobora igihugu, abazwa impamvu batamuburanisha bahereye ku bimenyetso bamaze kubona, n’icyo amategeko amugenera aramutse atinyutse kwiyamamaza mu gihe ibye bitarashyirwa mu buryo.

Ibisubizo kuri ibi bibazo turabibagezaho mu kanya. Ikiganiro cyayobowe na Louise Mushikiwabao, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, afatanyije na Martin NGOGA, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.

Foto: Izuba

NTWALI John Williams

http://igihe.com/news-7-11-5577.html
Posté par rwandaises.com