Kizza E. Bishumba
KIGALI – Ku wa 13 Kanama 2010 ubwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof. Karangwa Chrysologue, yari mu muhango wo gutangiza amahugurwa y’abakomiseri b’amatora ku nzego z’inyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu muri Hill Top i Remera mu Mujyi wa Kigali, yasabye Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora kongera kujya kwireba no gukosora ibituzuye kuri lisiti y’itora mu Midugudu yabo kugira ngo batazagira inzitizi bahura na zo mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ku wa 9 Kamena 2010.
Prof. Karangwa yatangaje ko kubera iyo mpamvu lisiti y’amatora igiye gusubira mu Mudugudu ku nshuro nyuma kuva ku wa 15 – 30 Kanama 2010 kugira ngo inonosorwe neza, bityo bihe buri Munyarwanda wese amahirwe yo gutora.
Abarebwa n’iki kibazo cyane ni abamaze kugeza ku myaka yo gutora, abataye amakarita y’itora babaga, ababaga mu bihugu u Rwanda rutagiramo Ambasade, abatujuje ibyangombwa kuri lisiti y’itora nk’amafoto, abafite imyirondoro yanditse nabi, abimukira n’abandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, we yibukije ko nta muntu n’umwe uzemererwa gutora mu gihe ifoto ye itagaragara kuri lisiti y’itora agira ati “Umunyarwanda we agomba kwireba, kwiyandikisha bundi bushya ndetse no gukosora ibitameze neza kuri we kuri lisiti kugira ngo atavutswa uburenganzira bwe bwo kwitorera Umukuru w’Igihugu”.
Icyo gikorwa kuri ubu ngo abakozi ba NEC bazajya ku nzu ku yindi bakosoza amalisiti handikwa abatarandikwa kuko guhera ku wa 30 Kanama 2010 iyo lisiti izaba ari ntakuka aho nta kongeraho kuri lisiti cyangwa gukosora kundi.
Mu bindi bikorwa NEC iteganije gukora mu minsi iri imbere harimo gushyira ahagaragara lisiti y’agateganyo y’itora ku wa 7 Nyakanga 2010 ku rwego rw’igihugu, naho ku wa 23 Nyakanga 2010 hakazashyirwa ahagaragara lisiti ntakuka y’itora ku rwego rw’igihugu.
Biteganijwe kandi ko guhera ku wa 20 Nyakanga kugeza ku wa 6 Kamena 2010 NEC izakira indorerezi z’amatora zaba iz’imbere mu gihugu ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga zizakurikirana igikorwa cy’amatora mu Rwanda.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=407&article=14951
Posté par rwandaises.com