Kim Kamasa
KIGALI – Leta y’u Rwanda irabeshyuza amakuru amaze iminsi atangazwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga n’uwari umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi, Jean Bosco Gasasira, avuga ko Leta y’u Rwanda ishobora kuba yaragize uruhare mu iyicwa rya Jean Léonard Rugambage wari Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi.
Nk’uko Madamu Louise Mushikiwabo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni ku wa 26 Kamena 2010, abavuga ibi ni abantu nka Gasasira bafite umugambi wo kwangiza isura u Rwanda rumaze kugira mu ruhando mpuzamahanga.
Madamu Mushikiwabo yabivuze muri aya magambo “Guverinoma y’u Rwanda si uko ikora, turi Guverinoma y’Abanyarwanda, bityo ntitwakwica abaturage bacu. Iyo tugiranye ikibazo n’umuntu tubinyuza mu nzira zabugenewe zirimo kwifashisha amategeko. Guverinoma yacu nta ruhare ifite mu iyicwa rya Léonard Rugambage. Twasabye ko hakorwa iperereza ryimbye kandi tuzakora ibishoboka byose, uwo ariwe wese waba yaragize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi abibazwe”
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda kimwe n’izindi Guverinoma ishobora kutumvikana n’abanyamakuru ku bintu runaka, ariko yizera neza ko igisubizo kitaboneka mu kubica, ahubwo hifashishwa ubutabera nk’uko byagendekeye Gasasira mbere y’uko afata inzira y’ubuhungiro.
Umuvugizi wa Guverinoma yakomeje akangurira abanyamakuru kutagwa mu mutego w’abifuza kwangiza no gutesha agaciro ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bitwaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika yegereje, bityo bakaboneraho guhimba amakuru adafite ishingiro na gihamya.
Umunyamakuru Rugambage yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku uyu wa kane ahagana mu saa yine za nimugoroba imbere y’urugo rwe mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.
Madamu Mushikiwabo yanenze abanyapolitiki n’abanyamakuru bitwaza amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka kugira ngo batere Abanyarwanda umutima uhagaze ati “abo bose ni abifuza kwanduza izina ry’u Rwanda, cyakora twe nka Guverinoma twitandukanya n’ibisa n’ibi.”
Umuvugizi wa Guverinoma, Mushikiwabo, akomeza ahamya ko Guverinoma y’u Rwanda yita ku baturage bayo kandi ibifuriza ibyiza, ari na yo mpamvu yategetse Polisi y’Igihugu gukora iperereza rihamye kugira ngo uwagize uruhare muri ubwo bwicanyi azashyikirizwe ubutabera bidatinze.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=412&article=15195
Posté par rwandaises.com