Jenerali James Kabarebe

Thadeo Gatabazi

RUBAVU – Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali James Kabarebe n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Charles Mwando Nsimba, kuri uyu wa gatandatu 26 Kamena 2010 bahuriye i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru baganira ku buryo bwakoreshwa mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere ibihugu byombi bihuriyemo, ibyo biba mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano.

Muri iyo nama Minisitiri Jenerali James Kabarebe yagaragaje akamaro k’iyo nama, avuga ko bazakomeza guhura mu rwego rwo gushakira hamwe ingamba zo guhangana n’imitwe y’inyeshyamba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iri n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR.

Jenerali Kabarebe yakomeje agira ati “ntituzigera tubaha umwanya kandi turanahura kugira ngo dusangire ibikubiye muri raporo z’ubutasi mu bihugu byacu kugira ngo twiyungure uburyo bwo kurwanya abahungabanya umutekano.”

Jenerali James Kabarebe yongeyeho ko hamaze kugaragara imiterere y’umwanzi w’ibihugu byombi muri Kongo avuga ko amatsinda y’ubutasi yakusanyije amakuru muri raporo agaragaza aho bagomba gushyira ingufu ku mwanzi.

Minisitiri w’Ingabo za Kongo, Charles Mwando Nsimba, muri ibyo biganiro yatangarije abanyamakuru ko yahuye na mugenzi we w’u Rwanda kugira ngo barebere hamwe uburyo bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, LRA, CNDP n’indi ishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Charles Mwando kandi yagize ati “icyo dushaka ni amahoro mu Rwanda, muri Kongo n’amahoro mu Karere, kandi turashaka kugira umutuzo, ariko ni ibintu bitazira umunsi umwe ari na yo mpamvu duhura kugira ngo dushyire hamwe imbaraga zacu tugabanye ibyo bikorwa bibi”

Charles Mwando Nsimba kandi yakiriye mugenzi we w’u Rwanda kuri Hoteli Ihusi akaba yaranavuze ko iyo nama ari intambwe ya mbere mu rwego rwo gushakisha amahoro arambye n’umutuzo mu Karere, binajyana no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro irimo.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=412&article=15197

Posté par rwandaises.com