Ngenzi Octavien wayoboraga Komine Kabarondo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda yafatiwe ku kirwa cya Mayotte gifitwe n’igihugu cy’u Bufaransa. Arashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakozwe muri Jenoside nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubutabera i Paris.
Impapuro zifata uyu Ngenzi zikaba zaratanzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu mwaka wa 2009,bumurega kuyobora ubwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, aho ngo yayoboye ibitero kuri Kiliziya ya Kabarondo , aho abagera hafi ku gihumbi biciwe muri Mata 1994. 

Mayotte ni kimwe mu birwa bigize Comores, ikaba ifatwa nk’akarere kigenga gashamikiye mu Bufaransa. Mayotte kandi hatuye abanyarwanda batari bake. 

Mu mwaka wa 20008 hari hafatiwe undi munyarwanda witwa Pascal Simbikangwa ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuri ubu akaba afungiwe i Paris.

Uwimana P

http://www.igihe.com/news-7-11-5175.html
Posté par rwandaises.com