Umuvugizi wa polisi we yatangarije Radio Rwanda ko Erlinder yagerageje kwiyahura kuri uyu wa gatatu, ubwo yanywaga imiti y’uruvangitirane.

Hagati aho ngo ubu dosiye ye yavuye muri polisi y’igihugu ikaba yashyikirijwe Ubushinjacyaha Bukuru kuva kuri uyu wa kabiri. Ubwo yari agiye kujyanwa kubazwa muri iki gitondo rero, abari bashinzwe kumujyana basanze yanyweye ibinini biri hagati ya 40 na 50 bigabanya umuvuduko w’amaraso.

Superintendent Kayiranga yashimangiye ko ku cyaha cy’ingengabitekerezo no guhakana jenoside yakorewe abatutsi, Peter Erlinder yongeyeho icyo gushaka kwiyahura kandi nabyo bikaba bihanwa n’amategeko.

Dr Nyamwasa Daniel ukuriye ibitaro bya polisi bya Kacyiru akaba yatangarije abanyamakuru ko ubwo yaganiraga nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu,u mugambi we watahuwe amaze kuruka iyo miti, umunyamategeko Erlinder ngo akaba yamutangarije ko yafashe iyo miti agamije kwivutsa ubuzima aho kugirango azahanwe ku cyaha akurikiranweho, dore ko polisi y’igihugu itangaza ko uyu munyamategeko akomeje kwemera icyaha akurikiranweho.

Twabibutsa ko ikibazo cy’uko uyu munyamategeko ashobora kuba arwaye cyagaragaye bwa mbere ku ya 31 Gicurasi ubwo yahatwaga ibibazo n’ubugenzacyaha bwa polisi, icyo gihe ngo akaba yarataye ubwenge akibazwa abugarura hashize umwanya, ariko kandi ngo yaba yabeshye umukuru w’ibitaro bya polisi ko afite akuma bita valve gafasha umuntu urwaye umutima, bamunyuza mu cyuma bagasanga ibyo yavuze ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ku rundi ruhande, umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga yasabye ko Peter Erlinder agomba gusaba imbabazi polisi y’u Rwanda kuko yayambitse ibara.

Ibyo umushinjacyaha mukuru akaba yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’aho Kurt Kerns avuze amagambo yafashe na leta nk’ashaka gusebya polisi, ngo kuko yatangarije itangazamakuru mpuzamahanga ko polisi y’u Rwanda ishaka kugirira nabi umukiliya we.

Ibyo Kurt Kerns yabivuze ubwo Erlinder yajyanwaga mu bitaro kuri uyu wa kabiri, bagasanga ntacyo arwaye.

Ku bwa Martin Ngoga, ngo uyu mwavoka agomba gusabira imbabazi ayo magambo, cyangwa leta igahambiriza bamwe mu baburanira Erlinder. Hagati aho ngo Erlinder azakomeza kubazwa ari uko abaganga bemeje ko bishoboka ko yakongera kubazwa.

Umushinjacyaha mukuru kandi yatangaje ko kuri ubu Peter Erlinder ari kwisubiraho ku byo yavugaga kuri jenoside, aho anavuga ko yiteguye kuva mu gihugu ntazakigarukemo adatumiwe. Gusa ngo u Rwanda ntirwiteguye kureka gukurikirana uyu mugabo, niyo yakomeza kurwara.

Kennedy Ogeto, umwe muri 3 bunganira Erlinder we yatangarije BBC Gahuza Miryango ko ari ubwa mbere yari yumvise iby’uko umukiliya we yashatse kwiyahura, ngo byamutangaje kuko bari kumwe mu gitondo kandi ntiyari ameze nabi n’ubwo abaganga bavugaga ko agomba kuhamara amasaha 24.

Peter Erlinder afite imyaka 62 y’amavuko, akaba afite umwana umwe. Intego yamuzanye mu Rwanda ni ukuburanira umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, Madame Ingabire Victoire.

Florent Ndutiye na Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-5134.html

Posté par rwandanews.be