Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Libération, ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa yatangaje ko Marc Trevidic nagera mu Rwanda ariho azabasha kubona ibyo akeneye.

Komisiyo yashyizweho gukora iperereza kw’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenali, ikaba ikuriwe n’umunyamategeko Marc Trevidic igomba kugera mu Rwanda mu minsi yavuba ngo ibashe gukurikirana neza uko iyo ndege yahanuwe. Amakuru dukesha Le Figaro aravuga ko Perezida Paul Kagame yatangarije Libération ko Marc Trevidic akwiriye kuza mu Rwanda kuko ariho hantu ashobora gukura amakuru afatika kw’ihanurwa ry’iyo ndege, akaba kandi yabibukije ko na komisiyo yashyizweho n’u Rwanda nayo yagiye mu Bufaransa gukora iryo perereza.

Icyo twabamenyesha ni uko iyo komisiyo ya Marc Trevidic ifite gahunda yo kuzaba yashyize ahagaragara raporo yayo mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-5126.html
Posté par rwandaises.com