Gasongo ari mu kibuga (Foto/Arishive)

Peter A. Kamasa

KIGALI  – Umukinnyi ukina umukino wa Basketball nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Southern Florida University, Uwamahoro Jean Pierre uzwi ku izina rya Gasongo aragera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu aho aje kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Eric Salongo yatangaje ko uyu mukinnyi azaba aje mu myitozo y’ikipe y’igihugu yo kwitegura imikino ya All African Games izabera mu gihugu cya Mozambique ikazaba umwaka utaha wa 2011, avuga ko kandi ari no kwitegura Afro Baskeball izabera mu gihugu cya Ivory Cost.

Salongo yagize ati “ni mu rwego rwo kwitegura imikino mpuzamahanga kandi turashaka kwitwara neza niyo mpamvu twifuza guhamagara ikipe kare kandi uretse Gasongo n’abandi bakinnyi bakina hanze bazagenda baza”.

Salongo akomeza avuga ko azava mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2010 ariko mbere yo kugenda n’abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bakaba bazaza kugira ngo bakorane imyitozo banamenyerane.

“Turateganya ko ikipe y’igihugu mu kwezi kwa Kanama 2010 izaza ikitabira imyitozo mu gihe cy’ibyumweru 6 bityo bikaba byaba byiza kurushaho”ibi ni ibitangazwa na Salongo.

Umwe mu bantu bo mu muryango wa Gasongo Charles Habonimana avuga ko uyu musore bavuganye akavuga ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu ndetse amakuru bafite ni uko uyu musore wahoze akina umukino wa Volleyball ahagaze neza ku buryo azagirira akamaro kanini ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Gasongo yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2007 yerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukina Basketball nubwo yari umukinnyi ukomeye mu mukino wa Volleyball.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=407&article=14980

Posté par rwandaises.com