Ubushyinjacyaha bw’u Rwanda muri iyi minsi ntiburi kumvikana na madame Ingabire Victoire ku kibazo cy’uko iperereza ryakomeza gukorwa cyangwa akajyanwa mu rukiko hakiri kare. Hagati aho madame Ingabire we akaba yari yatangarije ubushinjacyaha ko atazongera kuvugana n’abakora iperereza.

Ku wa gatanu ushize, tariki 27/5/2010, uwo mugore uyobora umutwe wa FDU-Inkingi yari yahamagawe n’abashinzwe gukora iperereza ku byaha aregwa, akaba yari yasabwe gusubirayo kuri uyu wa mbere. Yarahageze, ariko abatangariza ko ari ubwa nyuma agize icyo avuga. Akaba yaratangarije BBC Gahuza Miryango ko azajya yitaba ariko ngo azajya yicecekera ntavuge.

Ubushinjacyaha bukaba bumaze iminsi irenga 40 bumukurikirana, mbere yo kumushyikiriza ubutabera, ibi bikaba ari nabyo byamuteye gufata icyo cyemezo cyo kutavuga. Akaba yanatangaje ko ifatwa rya Professor Peter Erlinder yavuze ko yagombaga kumuburanira ryagize uruhare muri icyo cyemezo yafashe.

Hagati aho, itangazo guverinoma iherutse gushyira ahagaragara ryavugaga ko Peter Erlinder yari atarabona uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Nkusi Augustin we yatangarije BBC Gahuza Miryango ko itegeko ryemerera ubushinjacyaha kugeze ku gihe cy’umwaka bugikora iperereza ku muntu mbere yo kumushyikiriza inkiko. Ati “naramuka yanze kuvuga, hazandikwa ko yanze kuvuga…kandi iperereza rizakomeza kugeza aho hazaboneka ibimenyetso bihagije…Kuri ubu ibimenyetso birahari ariko ntibihagije.”

Bwana Nkusi akaba yasabye mme Ingabire kugira ubushake bwo gukorana n’ubushinjacyaha.

Twabibutsa ko tariki 22 Mata 2010, Madame Ingabire Victoire yari yajyanwe mu rukiko rwa Gasabo rukorera i Kabuga, aho yashinjwaga ibyaha 3 harimo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, gushyigikira amacakubiri y’amoko no gukorana na FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-5074.html

Posté par rwandaises.com