Perezida w’u Rwanda Kagame n’uw’u Bufaransa Sarkozy mu nama ya 25 isanzwe ihuza u Bufaransa n’Afurika (Foto – Perezidansi ya Repubulika)
Kizza E. Bishumba

FRANCE – Perezida Paul Kagame ku wa 30 Gicurasi 2010, yageze i Nice mu gihugu cy’u Bufaransa aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri Perezida w’u Bufaransa, Nicholas Sakozy, yatumiyemo abakuru b’ibihugu na za Guverenoma z’ibihugu by’Afurika mu nama ya 25 isanzwe ihuza ibihugu by’Afurika n’u Bufaransa (France – Africa summit).

Ku murongo w’ibizigirwa muri iyo nama harimo ingingo eshatu ari zo imiyoborere, kurushaho kubumbatira amahoro n’umutekano ndetse n’ibyerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere.

Iyo nama izabera mu muhezo izitabirwa n’ibihugu by’Afurika bigera kuri 40 u Rwanda rukaba rwaherukaga kuyitabira ubwo yaberaga i Paris mu mwaka wa 2002.

Perezida Kagame yitabiriye iyo nama yatumiwemo by’umwihariko na Perezida Sarkozy ubwo yasuraga u Rwanda muri Gashyantare 2010.

Mu bandi bayobozi baherekeje Perezida Kagame muri iyo nama y’i Nice barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Bwana John Rwangombwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Emmanuel Hategeka na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Bwana Robert Bayigamba.

Nyuma y’iyo nama bikaba biteganijwe ko hazaba indi yihariye y’Abaminisitiri bafite ubucuruzi n’ubukungu mu nshingano zabo baganira ku bijyanye no gukora ubucuruzi.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro mu nama yiswe “World Summit for the Future of Haiti” (Inama mpuzamahanga ku hazaza ha Hayiti) ikazabera i Punta Cana muri “Dominican Republic”, icyo kiganiro kizaba kijyanye n’uburyo bwo kwiyubaka hashingiwe ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe gito ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Iyo nama y’i Punta Cana izibanda cyane ku byerekeranye no gusana ibyangiritse muri icyo gihugu mu gihe nta nzego z’ubuyobozi zikomeye zihari.

Perezida wa “Dominican Republic”, Dr Leonel Fernández, ni we watumiye iyo nama izaba igamije ahanini gushimangira icyifuzo cy’Umuryango Mpuzamahanga cyo gufasha igihugu cya Hayiti kongera kwiyubaka nyuma y’ibibazo by’umutingito cyahuye nabyo hibandwa cyane mu kugenzura neza ibikorwa ifashwamo ndetse abari mu nama barusheho gusobanukirwa neza uko icyo gihugu kibayeho muri iki gihe hagamijwe kureba ko yava mu kaga kayigwiririye.

Inama y’i Punta Cana izitabirwa n’abakuru b’ibihugu byinshi byo muri Amerika y’Amajyepfo, ibihugu byo mu Karere ka Caribbean n’abazaturuka mu bihugu bisanzwe bitera inkunga Hayiti.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=401&article=14646

Posté par rwandaises.com