Paul Kagame yavuze ko nahabwa kuyobora indi manda, azakomeza gushaka ibisubizo mu bijyanye n’ubuzima bw’abaturage ndetse n’ubukungu bw’igihugu. Ati: « Nzakoresha imbaraga ngo imibereho y’Abanyarwanda irusheho kuzamuka. »
Yagize icyo avuga kandi ku kuba yaratoranyijwe na Loni ku gufatanya na Louis Rodriguez Zapatero mu kuyobora itsinda rishinzwe gushishikariza ibihugu byo ku isi intego z’ikinyagihumbi, asubiza ko ari iby’icyubahiro ku Banyarwanda kuba hari icyo twakora ngo twubake ibindi bihugu. Ati: « Nzagerageza gusangira n’ibindi bihugu uburyo u Rwanda rwashoboye kunyura mu nzitizi zariho ngo rubashe kuzamuka. »
Avugana n’abanyamakuru, Prof Karangwa Chrisologue yatangaje ko Paul Kagame yatanze ibyangombwa byasabwaga kandi byose bikaba byuzuye, igikurikiyeho akaba ari ukwakira ibyangombwa by’abandi bakandida.
Twabamenyesha ko igikorwa cyo kwakira ibisabwa ku bakandida cyatangiye uyu munsi, kikaba kizarangira tariki ya 2/7. Hazakurikiraho igikorwa cyo kugenzura ibyo byangombwa byose, hanyuma tariki ya 7/7 hatangazwe abakandida bazaba bemerewe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Umukandida Paul Kagame ageze kuri komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Umukandida Paul Kagame imbere y’abakomiseri
Atanga impapuro zisabwa umukandida ku mwanya wa perezida wa repubulika
Umukandida Paul Kagame asohotse mu nyubako Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikoreramo
Asuhuza bamwe mu baturage bari baje kumushyigikira
Urugwiro rwari rwinshi ku mpande zombi…
Foto: Urugwiro Village
SHABA Erick Bill