Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Paul Kagame, umukandida uhagarariye umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu yagejeje ibyangombwa muri komisiyo y’amatora.

Ubwo yamaraga gutanga ibyangombwa bisabwa kugirango umuntu abe yabasha kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, akaba yatangaje ko yishimiye kuba ishyaka rye ryaramuhisemo nk’umukandida. Yavuze ko ari ishema afite akesha umuryango wa FPR-Inkotanyi ayoboye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Paul Kagame yavuze ko nahabwa kuyobora indi manda, azakomeza gushaka ibisubizo mu bijyanye n’ubuzima bw’abaturage ndetse n’ubukungu bw’igihugu. Ati: « Nzakoresha imbaraga ngo imibereho y’Abanyarwanda irusheho kuzamuka. »

Yagize icyo avuga kandi ku kuba yaratoranyijwe na Loni ku gufatanya na Louis Rodriguez Zapatero mu kuyobora itsinda rishinzwe gushishikariza ibihugu byo ku isi intego z’ikinyagihumbi, asubiza ko ari iby’icyubahiro ku Banyarwanda kuba hari icyo twakora ngo twubake ibindi bihugu. Ati: « Nzagerageza gusangira n’ibindi bihugu uburyo u Rwanda rwashoboye kunyura mu nzitizi zariho ngo rubashe kuzamuka. »

Avugana n’abanyamakuru, Prof Karangwa Chrisologue yatangaje ko Paul Kagame yatanze ibyangombwa byasabwaga kandi byose bikaba byuzuye, igikurikiyeho akaba ari ukwakira ibyangombwa by’abandi bakandida.

Twabamenyesha ko igikorwa cyo kwakira ibisabwa ku bakandida cyatangiye uyu munsi, kikaba kizarangira tariki ya 2/7. Hazakurikiraho igikorwa cyo kugenzura ibyo byangombwa byose, hanyuma tariki ya 7/7 hatangazwe abakandida bazaba bemerewe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

image

Umukandida Paul Kagame ageze kuri komisiyo y’Igihugu y’Amatora

image

Umukandida Paul Kagame imbere y’abakomiseri

image

Atanga impapuro zisabwa umukandida ku mwanya wa perezida wa repubulika

image

Umukandida Paul Kagame asohotse mu nyubako Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikoreramo

image

Asuhuza bamwe mu baturage bari baje kumushyigikira

image

Urugwiro rwari rwinshi ku mpande zombi…

Foto: Urugwiro Village

SHABA Erick Bill

Posté par rwandaises.com