Bimaze iminsi bivugwa ko ibihumbi by’Abanyarwanda bari mu buhunzi hanze y’igihugu, ahanini mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bashobora kwimwa uburenganzira bwo kwitwa impunzi guhera umwaka utaha, kuburyo bizabasaba guhita bataha cyangwa bagashaka ukundi bitwa kutari impunzi.Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango Wabibumbye Ryita ku Mpunzi HCR igice cya Afurika, Fatoumata Lejeune-Kaba, yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika ubuhunzi ku banyarwanda kizatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2011. Yavuze kandi ko kuri ubu HCR iri kugirana ibiganiro kuri iki cyemezo na za Leta zo mu bihugu byabakiriye.
Iki cyemezo nikiramuka gishyizwe mu bikorwa, guhera umwaka utaha, nta mpunzi y’umunyarwanda izongera gufatwa gutyo. Amasezerano ya Geneve yasinywe mu 1951, ateganya ko mu gihe icyateye ubuhunzi kitakiriho, abitwaga impunzi basabwa gusubira iwabo. Ibi rero bizatuma ibihugu byabakiriye bibohereza mu Rwanda.
Muri uru rwego, HCR ifasha buri wese wifuza gutaha mu gihugu cye kubigeraho. Mu gihe kiriya cyemezo cyaba gishyizwe mu bikorwa, buri gihugu cyakiriye impunzi bizasaba ko kiga ku kuba cyakwirukana abo bantu ku butaka bwacyo, cyangwa bakahaba mu bundi buryo batitwa impunzi.
Imibare dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique igaragaza ko u Rwanda rugifite impunzi zigera ku 75 000 hanze yarwo. Benshi muri aba babarizwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Muri Congo Kinshasa habarizwa abanyarwanda bagera ku 22 000, muri Uganda habarizwa abagera ku 16 000, hari ababarizwa muri Congo Brazzaville, Zambia na Tanzania. Mu bihugu by’u Burayi, u Bufaransa bucumbikiye abagera ku 2 000, naho u Bwongereza bwo bucumbikiye abagera ku 1 700.
Nyinshi mu mpunzi z’abanyarwanda zahunze mu gihe cya Jenoside cyangwa se mbere yayo. Hari abandi bahunze Jenoside yenda kurangira ndetse na nyuma yayo.
Hari nanone kandi impunzi zahuze vuba aha, urugero ni impunzi z’abanyarwanda barenga 1000 bahungiye muri Uganda muri Werurwe na Mata bahawe kuba basubiye iwabo bitarenze impera z’uku kwezi kwa Nyakanga nkuko biherutse gutangazwa na minisitiri ushinzwe ibiza n’impunzi, Gen Marcel Gatsinzi.
Fatoumata asanga hari bamwe bakinangira gutaha kuko bakeka ko mu Rwanda ibintu byaba bikimeze nkuko babisize. Hari kandi n’abandi asanga banga gutaha kuko bakeka ko batafatwa nabi bageze mu gihugu.
Mu gufata kiriya cyemezo, Fatoumata atangaza ko HCR yiganye ubushishozi uko ibintu bihagaze mu Rwanda igasanga nta mpamvu yuko habaho impunzi z’abanyarwanda kandi mu gihugu cyazo nta kibazo kigaragara zahagirira. Ikimenyetso kigaragara HCR igendera ngo ni ukuba muri miliyoni 3,3 z’impunzi zatahutse mu Rwanda hagati y’ 1994 na 2009, 90% yabo bagumye mu gihugu, ntibakeneye gubira iyo bavuye. Ibi Fatoumata avuga ko Atari ko bigenda mu bihugu birimo ibibazo by’umutekano cyangwa ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu.
HCR itangaza ko ku banyarwanda bagiye kwakwa uburenganzira bwo kwitwa impunzi, hari ibintu bitatu bishoboka; icya mbere ni ukuba bataha mu rw’Imisozi Igihumbi, kuba bahabwa ubwenegihugu bw’ibihugu barimo, kuba basaba kuhaba by’agateganyo.
Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-7-11-5887.html
Posté par rwandaises.com