Kuri iki Cyumweru abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Turere twose tw’igihugu bazindukiye mu gikorwa cyo gutora uzahagararira uwo muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki 9 Kanama uyu mwaka. Perezida Kagame ni we waje ku isonga atorwa mu turere twose tw’igihugu, ndetse hamwe na hamwe akaba yagiye agira amajwi agera ku 100%.

Mu Turere tugize Umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, Perezida Kagame yanikiriye bigaragara abo bari bahanganye. Mu Karere ka Nyarugenge ho mu banyamuryango bagera kuri 387 bose batoye ni we bahisemo, bityo ahegukanira intsinzi y’amajwi 100%.

Nkuko tubikesha ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Itangazamakuru, mu Ntara y’Uburasirazuba, Perezida Kagame yagiye ahangana n’abandi bakandida barimo Charles Murigande, hose yaje ku isonga mu majwi, kimwe no mu ntara y’Amajyepfo, ho hakaba habayeho umwihariko w’uko hamwe na hamwe hari abahitagamo gutora Kagame kabiri.

Perezida Kagame yegukanye kandi intsinzi mu ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu akaba yahegukaniye intsinzi ya 98,5% by’amajwi, Tito Rutaremara yegukana 1%, naho Christophe Bazivamo we abona 0,5%. Mu Karere ka Nyabihu, Perezida Kagame yegukanye intsinzi y’amajwi 100%, muri Ngororero ahabona 94,4%, aha Murigande we yahaboneye amajwi 5,6%.

Mu Ntara y’Uburengerazuba kandi, mu Karere ka Rusizi Perezida Kagame yegukanye 100% by’amajwi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Kagame yatowe ku bwiganze bw’amajwi 100% mu Karere ka Gakenke, mu Karere ka Burera ho yahagiriye ubwinze bw’amajwi buri hejuru ya 95% mu gihe Rucagu Boniface we yahaboneye amajwi 3%. Perezida Kagame kandi yatowe mu Turere twa Musanze, Gicumbi na Rulindo, aha hose akaba yahaboneye amajwi arenga 95% buri hamwe.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bagiye babazwa n’abanyamakuru impamvu batoye Kagame, basobanuraga ko ngo imvugo ye ari yo ngiro, ngo kandi ko yaranzwe n’amateka y’ubutwari ndetse kandi ngo yahaye abari n’abategarugori ijambo.

Twababwira ko tariki 9 Gicurasi aribwo biteganyijwe ko hazamenyekana umukandida uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu mu matora yo muri Kanama, kuri iyi tariki twavuze haruguru nibwo hateganijwe amatora ku rwego rw’intara.

Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-7-11-4434.html

Posté par rwandaises.com